Batatu ku rugamba! Birasaba igihaha, ni inde uzaruhira agasyi akaba nka Kavuna? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Si ubwa waba wumvise insigamigani "Yarushye uwa Kavuna", bawuca iyo babonye umuntu waruhiye ubusa, ahihibikanira ibizakiza abandi; ni bwo bagira bati "Naka yarushye uwakavuna (umuruho)". Byakomotse kuri Kavuna ka Mushimiye wari umutwa wo ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1500.

Hari ku ngoma y'umwami Ndahiro wishwe n'Abanyacyingogo bamuziza kubirengagiza agahaka ababye-Nduga, niho Kavuna yakomokaga. Amaze gupfa Kavuna yagiye Karagwe muri Tanzania aho umuhungu wa Ndahiro, Ruganzu Ndoli yari yarahungiye kwa nyirasenge Nyabunyana kumubwira ngo aze atabare igihugu kuko inzara yari ibarembeje, ariko yanze kugarukana na Kavuna aramwihisha ndetse Kavuna ageze ku Kivu abasare banga kumwambutsa aherako acyiyahuramo n'umuheto we, niho havuye insigamigani "Yarushye uwa Kavuna", baca iyo babonye umuntu waruhiye ubusa.

Ndabizi hari byinshi ntavuze kuri iyi nsigamigani ariko na none sicyo cyanzinduye kwigisha ubuvagangazo, ahubwo nashakaga kugaragaza ko mu makipe 3 ari imbere muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe hari abazikanga barushye uwa Kavuna.

Kiyovu Sports ya mbere ku rutonde n'amanota 57, Rayon Sports ifite amanota 55 ndetse na APR FC ifite 54 ni yo makipe ahanganiye igikombe kugeza ku munsi wa 27 wa shampiyona ubwo habura imikino 3 gusa kugira ngo shampiyona isozwe, gusa kigomba kwegukanwa n'ikipe imwe andi akaba nka Kavuna.

Hasigaye imikino 3 kuri buri kipe kandi igomba gukinirwa umunsi umwe ndetse n'isaha imwe kugira ngo hirindwe kuba hari ikipe yafashwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kiyovu Sports ifite umukoro wo kuzamuka umusozi

Kiyovu Sports isigaje imikino 3 harimo uwa Musanze FC, Sunrise FC ndetse na Rutsiro.

Muri iyi mikino 3, ku munsi wa 28 izasura Musanze FC. Ni umwe mu mikino izaba ukomereye iyi kipe ku buryo inawutsinze n'igikombe ishobora kuzaba igikozaho imitwe y'intoki.

Mu mikino 10 iheruka guhuza aya makipe yombi, Kiyovu Sports yatsinzemo 6, Musanze FC itsindamo 3 banganya umwe. Aho bikomereye ni uko muri iyo mikino, 4 ari yo yabereye ku kibuga cya Musanze FC, Kiyovu Sports yabashije gutsindamo umwe banganya 1, Musanze FC itsinda 2.

Izahita ikurikizaho gusura Sunrise FC i Nyagatare kuri Golgotha Stadium. Mu busanzwe ni umukino iyi kipe yagatsinze niba ishaka igikombe kuko no mu busanzwe ishobora Sunrise FC, mu mikino 8 iheruka guhuza amakipe yombi, Sunrise FC yatsinzemo 1, banganya 2, Kiyovu Sports itsinda 5. Muri izo ntsinzi 2 yazikuye Nyagatare.

Izasoreza kuri Rutsiro FC iri mu murongo utukura irwana no kutamanuka, umukino uzayorohera mu gihe iyi kipe izaba yaramaze kumanuka cyangwa yarizeye kuguma mu cyiciro cya mbere. Ni ikipe mu mateka yagaragaje gushobora Kiyovu Sports kuko mu mikino 5 yabahuje buri imwe yatsinze 2 banganya 1.

Kiyovu Sports nta kosa na rimwe isabwa gukora

Rayon Sports ni yo benshi baha amahirwe…

Rayon Sports nubwo ari iya kabiri irushwa amanota 2 ariko ni yo benshi baha amahirwe kuri iki gikombe bigendanye n'imikino isigaje hakiyongeraho kuba yaragitwaye izi inzira binyuramo.

Ku munsi wa 28 izakira Gorilla FC itazi mu mateka yayo gutsinda Rayon Sports uko bimera. Aya makipe amaze guhura inshuro 4, Rayon yatsinze 3 banganya 1. Aha kandi hiyongeraho kuba Gorillla FC perezida wayo Hadji ari umufana ukomeye wa Rayon Sports ku buryo atapfa kubuza iyi kipe igikombe.

Ku munsi wa 29, Rayon Sports izakira Marines FC. Benshi biteze ko iyi kipe ifatwa nk'ikipe ya 2 ya APR FC, irimo irwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 ishobora gukanira Rayon Sports ikaba yayikura ku gikombe, gusa mu mateka mu mikino 12 iheruka guhuza aya makipe, Rayon Sports yatsinzemo 10, Marines itsinda 1 banganya 1, bivuze ko iyishobora cyane.

Izasoreza imikino yayo i Nyagatare kuri Golgotha Stadium yasuye Sunrise FC yamaze kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere, nubwo mu mikino isigaraye ari wo isabwa kwitondera cyane, na none iyi ni ikipe ishobora Sunrise FC kuko mu mikino 7, yatsinzemo 5, Sunrise itsindamo 2. Gusa iyi kipe ntirabasha gutsindira Golgotha Stadium.

Rayon Sports niyo ihabwa amahirwe menshi ku gikombe

APR FC iri kuri mutsindire…

APR FC ni yo ifite amahirwe make ku gikombe kuko irasabwa gutsinda imikino yayo yose ariko igategereza ko byibuze aya makipe ari 2 ari imbere yatakaza.

Abakinnyi bayo bari mu masengesho basaba Imana ngo batware igikombe kuko umuyobozi w'iyi kipe, Lt Gen Mubarakah Muganga aherutse kuvuga ko igikombe batumwe ari icya shampiyona, bagomba kugitwara kuko kuvuga ko wenda bazegukana igikombe cy'Amahoro nta gikombe gisimbura ikindi.

APR FC izakira Espoir FC mu mukino w'umunsi wa 28, ni umukino itegetswe gutsinda kuko uretse kuba ishobora iyi kipe ariko na none ni ikipe idafite icyo iharanira kuko yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mu mikino 11 iheruka guhuza aya makipe, APR FC yatsinzemo 8, Espoir FC itsindamo 1 banganya 2.

APR FC izakurikizaho Rwamagana City. Ni umukino itegetswe gutsinda cyane ko mu mikino 3 yahuje aya makipe, Rwamagana yatsinzemo 1, APR FC itsindamo 2.

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu, izasoreza kuri Gorilla FC ikaba iya Hadji umufana wa Rayon Sports, umukeba ukomeye wa APR FC. Gusa mu mikino 5 imaze guhuza aya makipe, yose APR FC yarayitsinze bivuze ko n'uyu ifite amahirwe menshi yo kuwutsinda.

APR FC amahirwe iyateze kuri muntsindire



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/batatu-ku-rugamba-birasaba-igihaha-ni-inde-uzaruhira-agasyi-akaba-nka-kavuna

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)