Ben Moussa utoza APR FC abakinnyi 3 nibo yemera ko baguma muri iyi kipe nyuma kumushimisha bikomeye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe ya APR FC Ben Moussa, ntabwo yumva ukuntu ikipe atoza imaze iminsi ititwara neza kandi ifite ubushobozi, uyu mutoza abakinnyi 3 nibo abona bakoze byose ku mukino banganyijemo na AS Kigali.

Kuwa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2023, ikipe ya APR FC yakiriye ikipe ya AS Kigali mu mukino wabereye mu karere ka Bugesera aho izi kipe zombi zisanzwe zakirira imikino yazo, umukino waje kurangira ikipe zombi habuze itahana amanota 3 ahubwo zinganya igitego 1-1.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma y'uyu mukino umutoza Ben Moussa, yashimiye abakinnyi barimo Mugisha Gilbert, Bacca ndetse n'umuzamu Ishimwe Jean Pierre kubera ukuntu bitwaye neza mu mukino banganyijemo na AS Kigali.

Kunganya ku ikipe ya APR FC byahise biyishyira mu bibazo bikomeye cyane kubera ko kugeza ubu yahise ijya ku mwanya wa gatatu n'amanota 54 irushwa inota rimwe na Rayon Sports ndetse ikaba ikirushwa amanota 3 n'ikipe ya Kiyovu Sports ikicaye ku mwanya wa mbere n'amanota 57, bivuze ko guhigika amakipe 2 bizayisaba imbaraga z'umurengera.



Source : https://yegob.rw/ben-moussa-utoza-apr-fc-abakinnyi-3-nibo-yemera-ko-baguma-muri-iyi-kipe-nyuma-kumushimisha-bikomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)