Ibi babikoze ubwo iyi sosiyete yibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi bayo bakanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ubwo basuraga uru rwibutso, barugeneye inkunga yo kwifashishwa mu bikorwa byo kurubungabunga.
Igikorwa cyo gusanira abarokotse Jenoside BetPawa igiye kugikora ibinyujije mu mu mushinga w'urubyiruko 'Our Past Initiative', ugamije kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, unakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abarokotse.
Iki gikorwa cyo gusana inzu kizakorerwa mu tugari tune tw'Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, hakazanatangwa igishoro cyo gutangira ubucuruzi buciriritse.
Umuyobozi muri betPawa mu Rwanda, Munyana Fiona, yavuze ko basura urwibutso kugira ngo bibuke kandi bamenye birambuye uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Ati 'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni ahantu ho kwibukira kandi hatanga ubumenyi ku mateka ya Jenoside by'umwihariko ku rubyiruko rwavutse nyuma yayo rutayifiteho ubumenyi buhagije.'
Yakomeje avuga ko bashishikajwe no gusana inzu z'abarokotse Jenoside kugira ngo bagire uruhare mu gutuma imibereho yabo irushaho kuba myiza.
Umuyobozi wa Our Past Initiative, Ntwali Christian, yashimye iyi sosiyete kuba ibafashije mu mushinga wabo gusanira abarokotse.
Ati "Ni ingenzi cyane gufasha abakorotse Jenoside batishoboye by'umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka amateka banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biba byagarutse mu mitima yabo cyane.'
"Turashimira cyane betPawa kuba idufashije gutangira iki gikorwa twateguye muri iki gihe cyo kwibuka, cyo gusana inzu enye z'abarokotse bo mu Karere ka Rulindo."
Ku ruhande rw'abagenerwabikorwa, bashimiye iyi sosiyete kuba igiye kubafasha kuva mu nzu mbi bari batuyemo.
Mukarwego Jacqueline yagize ati "Uru rugendo ruranshimishije cyane kandi bitumye ngira icyizere ko iyi nzu izubakwa, yari imaze igihe kirekire impangayikishije kubera uko imeze."
betPawa yashinzwe mu 2013, ubu ikorera mu bihugu 11 birimo Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Kenya, Nigeria, Tanzania, Malawi, Uganda na Zambia, Benin n'u Rwanda.