"Imana ntiyatsinzwe ni inkuru mpamo, ni indirimbo y'ubuhamya yaje mu gihe nari mu bitaro maze gukora impanuka y'imodoka. Nari navunitse igufwa mu ijosi ryitwa C6 rigoranye kuvura," Bienvenu Kayira avuga inkomoko y'indirimbo nshya y'amashusho yise 'Imana ntiyatsinzwe'.
Uyu muramyi yakoze impanuka tariki 29 Ukuboza 2019. Icyo gihe yari ari kumwe n'umubyeyi we (Papa), ari ku cyumweru "turimo twitemberera ku mugoroba mu ma saa ya saa kumi n'igice gutyo". Imana yakinze ukuboko ntibagira icyo baba, ari naho hakomotse indirimbo "Imana ntiyasinzwe".
Aganira na inyaRwanda, Bienvenu Kayira yavuze ko yanditse iyi ndirimbo agamije kubwira abantu ko "Imana yacu itajya itsindwa. Abana b'abantu kenshi ducika intege iyo tugeze muri situation ya ngirente ari nayo nanjye narimo mu gihe nari ndyamye mu bitaro ntazi uko ejo hazaba hameze".
Avuga ko Imana yamwibukije ko ihorana nawe ibihe byose. Ati "Ni bwo numvise aya magambo yose aza". Ubutumwa rero mu magambo make, ni uko tudacika intege mu gihe duhuye n'ibitugoye. Twibuke ko turi kumwe n'umugabo ushoboye byose tumuhange amaso maze nawe azatwikorera imitwaro, atwambutse amazi menshi asuma ari zo ntambara duhura nazo".
"Imana ntiyatsinzwe" ni indirimbo yanyuze mu biganza by'aba Producer batatu b'abahanga. Kayira ati "Yatangijwe muri studio ya Nicholas, gusa yaje kuyimpa ngira igihe itarasohoka noneho nongera nyiha David ari we wongeye gukoraho gake noneho nawe ayiha Carey nawe w'umu sound engineer w'inaha USA aba ariwe ukora 'Final mastering' ".
Aba bagabo bose yagiye akorana nabo abahawe n'abandi bahanzi bagenzi be kandi arabashimira cyane ku bw'umurimo ukomeye bakoze kuri iyi ndirimbo ye je ikorera mu ngata "Umusaraba" yakoze umwaka ushze. Ati "Ndabashimira ku bufasha bampaye". Yanavuze kuri Kavoma watunganyije amashusho, ati "Ni umusore w'umuhanga cyane ukunda akazi ke".
Mu mashusho y'iyi ndrimbo yakozwe mu buryo bwa Live Recording, hagaragaramo abakobwa bambaye bikwije mu myambaro ya kinyafurika iryoheye ijisho abo baba bakenyeye ibitenge. Ati "Niyo bahisemo kandi bari babukereye rwose. Ndabashimira cyane. Bose ni abo mu itsinda ryanjye nsanzwe nkorana nayo hano mu Itorero nkoreramo".
Bienvenu Kayira yabwiye inyaRwanda ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya "Imana ntiyatsinzwe", atagiye kwicara ngo ashyire akaguru ku kandi, ahubwo uyu mwaka afite gahunda yo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza afite mu ndirimbo, abantu "bagahemburwa, bakamenya ko dufite Imana ikora kandi itubereye maso".
Bienvenu Kayira yakoze indirimbo ihamya imbaraga z'Imana
Tariki 18 Ugushyingo 2018 ni bwo Kayira yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi w Janet, mu birori byabereye muri Phoenix muri Arizona. Kayira avuga ko mu bukwe bwe hari ukuboko kw'Imana. Ati: "Byagenze neza rwose kandi harimo ukuboko kw'Imana muri gahunda zose".
Bienvenu Kayira, umuramyi w'umuhanga cyane yatangiye kuririmba cyera atangirira mu ishuri ryo ku Cyumweru icyo gihe akaba yari afite imyaka 15 y'amavuko. Kuririmba yarabikomeje, nyuma aza gutangira kwandika indirimbo ze bwite. Inzozi afite mu muziki ni ukubwira abantu ko hari Imana ikora ibirenze ibyo bibwira.
Mu rugendo rwe rw'umuziki, amaze gukora indirimbo zigera kuri 11 utabariyemo izo yakoranye n'abandi bahanzi. Indirimbo ze twavugamo "Niwe umara irungu", "Yesu Jina Kubwa", "Nisanze mu rukundo rwawe", "Shimwa Yesu warakoze", "I surrender all to you", "Mu muryango w'Imana" n'izindi.
Umutima wa Bienvenu wuzuye amashimwe ku Mana yamurokoye impanuka
Yateguje izindi ndirimbo nyinshi zikozwe mu buryo bwa 'Live Recording'
Kayira yakoze indirimbo y'ishimwe yanditse ubwo yari mu bitaro amaze gurokoka impanuka
Bienvenu hamwe n'umufasha we Janet ku munsi w'ubukwe bwabo
Kayira asanzwe ari umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader)
Kayira ari mu baramyi beza umuziki nyarwanda wa Gospel ufite
Uyu muramyi w'umuhanga cyane amaze gukora indirimbo 11
REBA INDIRIMBO NSHYA "IMANA NTIYATSINZWE" YA BIENVENU KAYIRA