Bihinduye isura nanone! Apr Fc yatumye muri Rayon Sports hasohotse ibaruwa idasanzwe igenewe abafana ba Rayon Sports bari gusabwa ikintu nabo biyiziho ariko badakora uko bikwiye (Ibaruwa) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hasohotse ibaruwa idasanzwe igenewe abafana ba Rayon Sports bari gusabwa ikintu nabo biyiziho ko bafite.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumije inama nyunguranabiterekezo izahuza abahagarariye abandi bafana b'iyi kipe mu Gihugu hose.

Ni mu ibaruwa uyu muyobozi yashyizeho umukono ku wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023.

Ati 'Mu rwego rwo kwitegura neza umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro dufitanye n'ikipe ya APR FC tariki 03/06/2023 kuri Stade yahuye, Ubuyobozi bw'Umuryango wa Rayon Sports bubatumiye mu nama nyunguranabiterekezo izaba ku wa Gatandatu tariki 20/05/2023 Saa yine z'amanywa izabera ku Biro Bikuru by'Umuryango wa Rayon Sports biherereye ku Kimihurura.'

Muri iyi baruwa, basoje bavuga ko mu cyitonderwa harimo ko buri Fanclub izahagararirwa na Perezida wa yo cyangwa Visi Perezida, bataboneka bombi bakazohereza Umunyamabanga Mukuru.

 



Source : https://yegob.rw/bihinduye-isura-nanone-apr-fc-yatumye-muri-rayon-sports-hasohotse-ibaruwa-idasanzwe-igenewe-abafana-ba-rayon-sports-bari-gusabwa-ikintu-nabo-biyiziho-ariko-badakora-uko-bikwiye-ibaruwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)