Bimwe mu byo Igisirikare cya RDC cyasabye icya Indonesie mu (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amafoto yagiye hanze yerekana uyu wahoze ari inyeshyamba ari mu nganda zikora intwaro zitandukanye zirimo urwa PT Pindad na PT Dirgantara Indonesia zombi ziherereye mu mujyi wa Bandung, mu ntara ya Java y'Uburengerazuba.

Minisitiri w'Ingabo za Indonesie, Prabowo Subianto, ku wa Kane yabwiye itangazamakuru ko mu byajyanye mugenzi we wa RDC muri kiriya gihugu ari ugushaka ubufatanye mu bya gisirikare.

Yavuze ko ubwo bufatanye burimo ubujyanye no "guhanahana ba Ofisiye, uburezi ndetse n'imyitozo."

Minisitiri Prabowo yavuze ko Bemba yamusabye ko Congo yifuza ko ba Ofisiye bayo bakiri bato, abitegura kuba ba Ofisiye ndetse n'abandi banyeshuri bajya bemererwa kujya kwiga mu mashuri yo muri Indonesie, muri Kaminuza ya gisirikare yaho ndetse no mu mashuri ya gisirikare ari muri kiriya gihugu.

Yunzemo ko by'umwihariko Bemba yasabye ko abasirikare kabuhariwe ba RDC bajya bahererwa imyitozo muri Indonesie.

Ati: "Basabye ko abasirikare babo badasanzwe bajya batorezwa hano."

Jean Pierre Bemba yasuye Indonesie mu gihe Ingabo ayoboye zimaze igihe zihanganye mu ntambara n'inyeshyamba za M23; n'ubwo hashize igihe imirwano yaragabanyije umurego.

Ni imirwano cyakora cyo amakuru avuga ko isaha n'isaha ishobora kongera kubura; bijyanye no kuba Leta ya Congo yaranze kujya mu mishyikirano n'uriya mutwe.

Minisitiri Prabowo Subianto yabwiye abanyamakuru ko Jean Pierre Bemba yanamugaragarije ko "yifuza cyane kugura ibikoresho bya gisirikare" bikorerwa muri Indonesie bizwi nka alutsista.

Ibi birimo ibifaru biciriritse ndetse n'indege z'intambara zikorwa n'uruganda rwa PT Dirgantara Indonesia.

Uruzinduko rwa Bemba i Jakarta rwasize RDC na Indonesie basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare.

Prabowo yavuze ko isinywa ry'aya masezerano ari "intangiriro nziza cyane" bityo ko ibihugu byombi byiteguye kuyubahiriza ndetse bikanateganya kugirana imikoranire.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/bimwe-mu-byo-igisirikare-cya-rdc-cyasabye-icya-indonesie-mu-ntambara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)