Biratangaje! Abana 4 barokotse impanuka y'indege mu buryo bw'ibitangaza - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi bari kwibaza ukuntu abana 4 basanze ari bazima mu ishyamba rya Amazone, nyuma y'ibyumweru birenga 2 indege barimo ikoze impanuka maze baburiwe irengero nono babonetse kuri uyu wa Gatatu ari bazima.

Abasirikare barenga 100 ndetse n'imbwa zabo bamaze ibyumweru birenga 2 barimo gushakisha aba bana kuva indege ya Cessna 206, yagwa ku ya 1 Gicurasi.

Mu ntangiriro z'icyumweru, abasirikare basanze ibisigazwa by'indege muri iri shyamba, umuryango wakinguwe ndetse harimo n'imirambo y'abantu batatu harimo uwari utwaye iyo ndende ndetse na mama wabo bana.

Abategetsi ba Kolombiya ntibaratanga icyateye iyi mpanuka y'indege ariko urwego rushinzwe guhangana n'ibiza muri iki gihugu ruvuga ko umudereva yavuze ibibazo bya moteri iminota mike mbere yuko indege ibura muri sisitemu ya radar.



Source : https://yegob.rw/buratangaje-abana-4-barokotse-impanuka-yindege-mu-buryo-bwibitangaza-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)