Biratangaje: Umusaza w'imyaka 63 yaturutse mu gihugu cy'u Bwongereza agera mu gihugu cya Uganda atwaye imodoka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusaza ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza yakoze amateka atarakorwa n'undi muntu wese wo ku Isi nyuma yo kuva ku mugabane w'i Burayi n'imodoka akagera ku mugabane w'Afurika n'imodoka.

Umugabo ukuze w'umusaza witwa Briton Malkit Rapoorai yatangaje ko yaturutse mu gihugu cy'u Bwongereza tariki 06 Ukwakira 2022 akagera ku mugabane w'Afurika mu gihugu cya Uganda bikaba byaramusabye gutwara imodoka igihe cy'amezi agera kuri atandatu yose nta ndege akoresheje kandi uyu mugabo avuga ko yanyuze mu bihugu bigera kuri 30 byose muri urwo rugendo.

Mu buzima busanzwe Briton Malkit Rapoorai ngo n'umugabo urangwa no kugira amatsiko cyane akaba asanzwe akora nk'umujyanama mukuru w'urujya n'uruza hagati y'igihugu cy'u Bwongereza na Kenya ( Kenya-British data migration consultant).

Uyu mugabo abaye umuntu wa mbere ugerageje kuva ku mugabane w'i Burayi akagera muburengerazuba bw'Afurika akoresheje imodoka mbese nta ndege bimusabye ubu ari mu gihugu cya Uganda aho yamaze amezi atandatu atwara imodoka ashaka kugera.



Source : https://yegob.rw/biratangaje-umusaza-wimyaka-63-yaturutse-mu-gihugu-cyu-bwongereza-agera-mu-gihugu-cya-uganda-atwaye-imodoka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)