Bite by'umushinga wo kubaka Cathédrale ya Kigali ahahoze Gereza ya 1930? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibikorwa byo kubaka iyi Cathédrale ya Arkidiyosezi ya Kigali byari biteganyijwe gutangirana na Nyakanga 2021 bikarangira ku wa 30 Kamena 2024.

Perezida Kagame yemeye umusanzu we mu kubaka iyi Cathédrale mu 2019, ubwo yari mu muhango wo kwimika Umwepiskopi mushya wa Arikidiyosezi ya Kigali.

Mu biganiro RDB yagiranye na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu kuri uyu wa Kane, hagarutswe kuri uyu mushinga, ndetse n'imbogamizi zikomeje kuwudindiza.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri RDB, Nsengiyumva Joseph Cedrick, yabwiye abadepite ko batabonye ingengo y'imari yo gushyira mu mushinga leta ifatanyijemo na Kiliziya Gatolika, wo kubaka Cathédrale ya Kigali.

Ati "Nta ngengo y'imari twabashije kuyibonera kubera ko ingengo y'imari ikenewe ni nini, dusanga rero igikorwa twari duteganyijeho ziriya miliyari 40Frw n'ubundi n'ayo twabonye yose nk'ikigo ntabwo agezeho, rero nta ngengo y'imari twabashije kuwubonera."

Depite Rutayisire Georgette yabajije RDB icyatumye uyu mushinga uhagarikwa cyane ko ari igikorwa Perezida Kagame yemereye abaturage.

Ati "Uyu mushinga perezida yemerewe abaturage, wari ugenewe miliyari 40 Frw,wagombaga kuzarangira tariki 30 Kamena 2024, none warahagaze. Batubwiraga ko barimo kuganira n'abantu ba Cathédrale."

"Ese abantu ba Cathédrale nabo hari ingengo y'imari bazatanga ku buryo bazafatanya na leta mu kugira ngo kiriya gikorwa kigende neza? Ni umushinga umaze igihe kirekire."

Depite Rutayisire yavuze ko afite impungenge kuri uyu mushinga ku buryo yumva wagakwiye gutangira n'ubwo hari ibikorwa bike byaba bitangiye gukorwa.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubukerarugendo, Ariella Kageruka, yabwiye abadepite ko kuri ubu inyigo y'imbanzirizamushinga yamaze gukorwa na RDB ifatanyije na Kiliziya Gatolika, Ikigo cy'Igihgu gishinzwe Imyubakire ndetse n'Umujyi wa Kigali.

Ati "Inyigo yamaze gukorwa, ibasha kwemezwa ndetse iduha ishusho y'uko twakora icyo nakwita igishushanyombonera."

Kageruka yavuze ko ibiganiro ku gukora igishushanyombonera no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga aribyo bitararangira.

Ku rundi ruhande ariko ngo isoko ryaratanzwe ndetse n'abahanga mu gukora ibishushanyombonera bya za Cathédrale, barimo gukora kuri icyo gishushanyombonera.

Ati "Ibyo nibyo tutararangiza kumvikanaho ku biciro, ari cyo cyiciro tugezemo, twizera ko turamutse turangije kumvikana ku biciro twabasha kugaragariza Minecofin ingengo y'imari yaduha kugira ngo dutangire gushyira mu bikorwa umushinga."

Kuri ubu kandi hari itsinda ryashyizweho rihuriweho n'inzego zirimo RDB na Kiliziya Gatolika kugira ngo rifashe mu bikorwa byo gukusanya inkunga y'amafaranga agenewe kubaka Cathédrale.

Kageruka ati "Kuko nubwo tuzaba dukoze igishushanyombonera n'ibijyanye no gukurikirana umushinga, Kiliziya Gatolika nayo ifite inshingano zo kubaka […] tuzabikorera hamwe."

Cathédrale ubusanzwe yari yubatswe mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel, ariko bikaba biteganyijwe ko izimurirwa ku butaka bw'ahahoze Gereza ya Nyarugenge bungana hegitari 5.5.

Biteganywa ko iyo Cathédrale igomba kuba ijyanye n'igihe, yajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu, hanyuma ikagira n'imbuga yayo nini ku buryo mu gihe habaye nk'iminsi mikuru abantu bashobora kuyiteraniramo bageze nko ku bihumbi 10 kugera kuri 20.

Ubwo Perezida Kagame yemereraga Abakirisitu Gatolika gutera inkunga ibikorwa byo kubaka iyi Cathédrale, yagize ati "Tuzafatanya kuyubaka, twubake Cathédrale nziza kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya."

"Ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga, tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze."

Ahahoze Gereza ya Nyarugenge hazubakwa Cathédrale ya Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bite-by-umushinga-wo-kubaka-cathedrale-ya-kigali-ahahoze-gereza-ya-1930

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)