Biteye agahinda disi!: Umukobwa ukiri muto cyane yishwe n'umupolisi nyuma yo kumwitiranya n'umugizi wa nabi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa w'imyaka 21 wo mu gihugu cya Uganda wigaga ku ishuri rya 'Uganda University Christian' yarashwe n'umupolisi ubwo yageragezaga kwinjira mu rugo rw'umupolisi ukomeye cyane yahitiranyije.

Natasha Nagayi yasohokanye n'umukunzi we mu kabyiniro maze yumvise ananiwe amwaka imfunguzo kugira ngo atahe ajye kuruhuka maze umukunzi we asigara aryoshya n'uko ageze mu gace uwo mukunzi we yari atuye ayoberwa umuryango atuyemo maze ashaka kwinjira mu rugo rwa 'Assistant Superintendent of Police' Dismas Tebangole ahita araswa.

Uyu mukobwa yahise yishwa n'umupolisi acyeka ko yaba ari umugizi wa nabi kugeza ubu umupolisi warashe uyu mwana w'umunyeshuri amwitiranyije n'umugizi wa nabi arafunze mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro ibi byabereye mu karere ka Mukono.

 



Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-disi-umukobwa-ukiri-muto-yarashwe-nyuma-yo-kumwitiranya-numugizi-wa-nabi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)