Biteye ubwoba: Mu Rwanda abantu basaga 600 bahitanywe n'impanuka abandi ibihumbi 4 barakomereka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda iratangaza ko abantu basaga 600 bahitanywe n'impanuka zo mu muhanda umwaka ushize wa 2022, na ho abasaga ibihumbi bine barakomereka.

Ubuyobozi bwa Polisi y'igihugu buvuga ko bugiye kongera ubukanguramba ku mikoreshereze y'umuhanda no gukaza ibihano ku bica amategeko y'umuhanda.

Byatumye Police y'u Rwanda ishami ryo mu muhanda, igiye kugenzura impushya zo gutwara ibinyabiziga 'Pelime' zatangiwe hanze y'u Rwanda maze zifatirwe.

Ndetse kandi hagiye kongerwa camera zo mu muhanda kugira ngo harebwe ko impanuka zo mu muhanda zagabanuka.



Source : https://yegob.rw/biteye-ubwoba-mu-rwanda-abantu-basaga-600-bahitanywe-nimpanuka-abandi-ibihumbi-4-barakomereka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)