Bizimana Djihad yatandukanye n'ikipe ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi yashimiye abakinnyi barimo Bizimana Djihad mu gihe bamaranye, ivuga ko batazakomezanya mu mwaka utaha w'imikino.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda yari ku mwaka we wa nyuma mu myaka 2 yasinyiye iyi kipe yasoje ku mwanya wa kabiri muri uyu mwaka w'imikino.

Umwaka we wa mbere Djihad Bizimana wari mwiza ariko umwaka wa kabiri ntabwo azigera awibagirwa kuko awusoje nta mukino n'umwe akiniye iyi kipe.

Djihad ukina mu kibuga hagati akaba yarageze n'aho anoherezwa gukorera mu bato b'iyi kipe.

Ubwo ISIMBI yaganiraga na Djihad Bizimana ku kibazo yagiranye n'ikipe ye, mu magambo make yagize ati "ntabwo ari cyo gihe cyiza cyo kubivugaho."

Bizimana akaba yatangajwe mu bakinnyi 6 batazakomezanya n'iyi kipe yagezemo muri 2021 ubwo yari avuye muri Waasland Beveren yari amazemo imyaka 3.

Djihad Bizimana ntabwo umwaka we wa nyuma muri KMSK Deinze wagenze neza
Yashimiwe mu bakinnyi 6 batazakomezanya n'iyi kipe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bizimana-djihad-yatandukanye-n-ikipe-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)