BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023, mu nyubako ya BK Arena haratangira imikino ya nyuma y'irushanwa rya Basketball Africa League 2023, ni irushanwa rihuza amakipe 8 ya nyuma yitwaye neza.

Iri rushanwa rikaba ririmo amakipe ya mbere yitwaye neza mu gice cya Sahara Conference n'andi ane yitwaye neza mu gice cya Nile Conference, aya makipe yombi akaba agiye guhurira mu mikino ya nyuma igomba kumara icyumweru kimwe mu mujyi wa Kigali.

Iyi mikino iratangira kuri uyu wa gatandatu, aho ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club itangira ikina na Al Ahly yo mu misiri, ni umukino utangira ku isaha ya saa Moya n'igice z'umugoroba.

REG BBC ifite akazi katoroshye ko guhesha ishema u Rwanda rumaze imyaka itatu rwakira iyi mikino yo ku rwego rwo hejuru izakoresha bamwe mu bakinnyi bazwi hano mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Urutonde rw'abakinnyi ikipe ya REG BBC izakoresha muri iri rushanwa:

Adonis Filer, Cleveland Thomas Jr, Pitchou Manga, Delwan Graham, Olivier Shyaka, Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza, Ntore Habimana, Dieudonne Ndizeye, Pascal Nyonkuru, Jean Umuhoza, Ulrich Chomche na Axel Mpoyo.

Uyu mukino utegerejwe n'abanyarwanda uzabanzirizwa n'uzahuza Stade Malien yo muri Mali ndetse na Cape Town Tigers yaje ihagarariye igihugu cya Afurika y'Epfo, ni umukino uzatangira guhera ku isaha ya Saa kumi zuzuye.

Nk'uko abategura iri rushanwa babitangaje, ku isaha ya Saa kumi zo kuri uyu wa gatanu amatike yo kuri uyu mukino yari yamaze gushira, ibi bivuze ko ugiye kubera mu nyubako yakira abantu ibihumbi 10 ubu ntayo wabona yo kuri uyu mukino.

The post BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bkarena-irakira-imikino-ya-nyuma-ya-bal-2023-reg-bbc-ihagarariye-u-rwanda-iratangirana-na-al-ahly/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bkarena-irakira-imikino-ya-nyuma-ya-bal-2023-reg-bbc-ihagarariye-u-rwanda-iratangirana-na-al-ahly

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)