Bugesera: Abasigajwe inyuma n'amateka ntiborohewe n'izara ibugarije - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe muri bo babwiye UMUSEKE ko bari mu buzima bugoye, ndetse inzara ibarembeje bityo ko ubuyobozi bwagira icyo bukora.

Ngo babayeho mu buzima bubi cyane, inzara irabica bamwe muri bo kandi ngo baranabashyingura kuko hari igihe bamara n'icyumweru ntawe ukoze ku munwa (batariye).

Ibi byose ngo biraterwa n'uko bahahiraga mu kubumba inkono .ariko kugeza ubu uyu mwuga wabo ntugishoboka ari nayo mpamvu kwitunga byababereye imbogamizi.

Aba baturage barasaba ko bafashwa bakabona inkunga y'ibyo kurya ndetse bagafashwa no kuva mu mibereho mibi barimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kanazi, Niyikora Alexis, yavuze ko basuye aba baturage basanga nta kibazo bafite nubwo bo bakomeza gushimangira ko bashonje cyane.

Avuga ko mu guhangana n'imibereho mibi ibugarije, bagarura abana mu ishuri aho bahabwa ifunguro ryo ku manywa na nimugoroba batashye.

Nubwo ubuyobozi butemera ko aba baturage bafite ibibazo, ubwo Umunyamakuru yabasuraga, bamugaragarije imibereho barimo irimo no kuba batagira uburiri, amazi meza, gusenyuka kw'inzu n'ibindi ubona ko bikiri inzitizi ku iterambere ryabo



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/bugesera-abasigajwe-inyuma-n-amateka-ntiborohewe-n-izara-ibugarije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)