Bugesera: Platini yasusurukije abanyeshuri bi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Platini nk'umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda, yataramiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bo mu Bugesera bahawe ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya virusi itera SIDA bahamwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) ndetse banigishwa uburyo butandukanye bayirindamo.

Ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023 nibwo aba banyeshuri bahuriye mu kigo cya GS Catholic Nyamata harimo n'abavuye muri APEBU Nyamata, bakimara kwigishwa ibijyanye no kwirinda SIDA bahawe n'ibitabo mfashanyigisho bibafasha kumenya byinshi kuri iki cyorezo ndetse banataramirwa n'umuhanzi Platini.

Ubwo Platini yageraga ku rubyiniro yakiriwe neza n'aba banyeshuri maze atangira kubaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo nka 'Veronika', 'Atansiyo', 'Ntabirenze' yafatanije na Knowless', 'Shumuleta n'izindi'.

Platini kandi yanabasubije inyuma mu bihe abaririmbira indirimbo za kera za Dream Boys zirimo mu 'Mu Mutashye', 'Isano', Uzambarize Mama', 'Romeo na Juliette' hamwe n'izindi zatumye aba banyeshuri bamufasha kuziririmba. 

Uyu muhanzi kandi uretse kuririmbira aba banyeshuri yanabibukije ko icyamuzanye atari kubataramira gusa ahubwo ko yazanywe no kubibutsa kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse anabakangurira kwifata byabananira bagakoresha agakingirizo.

Platini kandi yanahaye impanuro abana b'abakobwa ko bakwiriye kujya bamaganira kure ababashukisha uduhenda bana bagamije kubashora mu busambanyi. Yababwiye ko bakwiye kwirinda aba bantu kugirango batazabatera inda zitateganijwe bakabavutsa ahazaza habo cyangwa bakanabanduza SIDA.


Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye baganirijwe ku kwirinda SIDA

Platini yakiriwe neza n'abanyeshuri akigera ku rubyiniro

Yabaririmbiye indirimbo ze za vuba hamwe n'iza kera akiba muri Dream Boys

Abanyeshuri bamuzamuriye ibiganza bamufasha kuririmba

Yanafashe umwanya abibutsa ko bagomba kurwanya HIV/SIDA kandi ko bagomba kubitangira bakiri bato

Platini yataramiye abanyeshuri bo muri Bugesera biratinda binyuze mu ndirimbo ze n'iza Dream Boys



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MBEGA BYIZA' YA PLATINI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128983/bugesera-platini-yasusurukije-abanyeshuri-bitabiriye-ubukangurambaga-bwo-kurwanya-sida-ama-128983.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)