Bugesera-Rilima: Bamaze imyaka 12 nta bikorwaremezo bagira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abaturage bo mu Karere ka Bugesera,mu Murenge wa Rilima, mu Mudugudu wa Gakurazo, bavuga ko  hashize imyaka isaga 12 batagira ibikorwaremezo birimo ibiro by'Akagari, Umurenge, ivuriro, Amashuri, Amazi, Umuriro ndetse na Banki, aho gushaka ivuriro bakoresha amasaha 8.

Abanyeshuri bo bakajya kwiga muwundi murenge bakoresheje amasaha 2 n'igice, aho bisaba kwambuka igishaka cya Juru na Ririma.

 Baravuga biterwa nuko babariwe ariko ntibahabwa ingurane y'imitungo yabo bikaba ari ikibazo kimaze imyaka 12 cyarabuze ugikemura, amazi arenda tubatwara kubera amazi ava mu kibuga kubera kwimwa ingurane yibyabo.

Umwe ati 'Nta kagari, nta Murenge, nta Vuriro, nta Rusengero, mbese buri kimwe cyose tujya kugishaka ahantu kure.'

Mugenzi we ati 'Nta mazi meza tugira tuvoma ibirohwa, baduhe amashuri, baduhe ivuriro, mbese baduhe ikikorwaremezo natwe tumere nk'abandi, twaragowe ijerikani y'amazi iragera hano ihagaze amafaranga 400Frw.'

Undi ati 'Ibyo byose ko leta iba ibizi, niba amafaranga barayabuze baduha ububasha ku mitungo yacu, abana bacu bakabasha kubaka amazu nta nkomyi. Icyo dushaka ni ingurane y'imitungo yacu.'

Iki kibazo cyo kuba amashuri ari kure cyatumye abana 30 bata ishuri, ubu higa abana 19 gusa.

Umwe ati 'Hari igihe amazi aba yabaye menshi akaba yagwamo akaba yapfiramo. Iyo hataje umuntu mukuru ngo aze amuterure cyangwa nka twe bakuru ngo tumuterure, hari igihe yagwamo akaba yanapfiramo.'

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yabwiye umuvunyi ko iki kibazo bagihaye Minisiteri Ishinzwe Ibikorwaremezo .

Ati 'Hari abasigaye kuruhande bo mu Murenge wa Ririma kugira ngo bagera ku Murenge, Sacco, ishuri, ku isoko, bisaba kuzenguruka ikibuga cy'indege kandi kiba kizitiye hanyuma tuza gusanga batabishobora, hakurikiraho gushaka uko twabazanira ibikorwaremezo tugasanga ni imiryango mike, nk'ubu nk'aba Ririma ni imiryango 84, kuhazana ishuri ushobora gusanga bafite 30, urumva ko utahashyira ishuri rifite imyaka yose.'

Yunzemo agira ati 'Birasaba ko bajya kwiga ahandi, ubu minisitere y'ibikorwaremezo irimo kutubwira ko izagenda yishyura mu byiciro, ngira ngo ni miliyari zigeze kuri 7 kuzayabonera rimwe ntabwo byoroshye.'

Icyakora abaturage ntibemeranya n'umyobozi w'aka Karere uvuga ko ari imiryango 84, ishijo ry'umunyamakuru rikaba ryabonye ko aba baturage hatagize igikorwa bazatwarwa n'ibiza kuko amasambu yabo yahindutse ibyobo, kubera amazi aturuka mu kibuga cy'indege.

Ali Gilbert Dunia

The post Bugesera-Rilima: Bamaze imyaka 12 nta bikorwaremezo bagira appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/05/22/bugesera-rilima-bamaze-imyaka-12-nta-bikorwaremezo-bagira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-rilima-bamaze-imyaka-12-nta-bikorwaremezo-bagira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)