Bwa mbere Kecapu yavuze ukuntu kubyara abana batatu biba bitoroshye ndetse anatanga amwe mu makuru abantu bamwibazagaho
Umukinnyi wa Filime nyarwanda Kecapu yasobanuye ko bakimubwira ko atwite abana 3 yagize ubwoba bwinshi.
Uyu mugore yavuze ko akimara kubyara abana 3, abantu bamwandikiye bashaka kumenya niba koko yabyaye abana 3 cyangwa niba ari ibisanzwe.
Abana be bagiye bavuka barutanwa iminota 3 aho uwa nyuma yavutse saa Tatu na 14 mu gihe uwa Mbere yaje Saa Tatu na 12.
Kugeza ubu Kecapu ni umubyeyi w'abana 4 dore ko mbere y'uko abyara izi mpanga z'abana 3 yari asanzwe afite undi mukobwa mukuru.