Burundi: Bahangayikishijwe n'abana b'abakobwa bari gucuruzwa ku (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uduce tuza imbere tuvugwamo iri curuzwa ,ni muri komine Bugenyuzi intara ya Karusi, hashyira Uburasirazuba bw'Uburundi.Bivugwa ko abakobwa bacuruzwa bajyakunda kujyanwa mu bihugu by'ibituranyi birimo Tanzania.

Imibare igaragaza ko nibura abakobwa 40 bagurishijwe muri Mata uyu mwaka.Ikigo cy'igihugu gishinzwe ingo n'imiryango mu Burundi gitangaza ko n'ubu hatamenywa amayeri akoreshwa mu igurishwa ry'abana b'abakobwa , gusa ngo ababyeyi barakora ibishoboka byose ngo bamenye uko bajyanwa.

Habarurwa abakobwa 500 bagurishijwe umwaka ushize, intandaro ivugwa ngo bikaba ari ubukene nk'uko Ijwi ry'Amerika ryabitangaje. Ababacuruza ngo baza babashuka ko bagiye kubaha akazi kameze neza kabahindurira ubuzima bakabatwara.

Ikindi ngo n'uko hari igihe mu ngo haba harimo amakimbirane , bigatuma abana bumva batanyuzwe n'ubuzima barimo bikorohera ubashuka kubatwara aho ashaka.Icyakora ngo hari abo bagerageza kubagarura ndetse n'ababatwaye iyo bafashwe barahanwa.

Ubukene bwikijweho muri iri gurishwa ry'abana, mu gihe Perezida Ndayishimiye w'Uburundi aherutse kwikoma abakoje kuvuga ko iki gihugu gikennye, ndetse yihanangiriza buri wese uzumvikana abivuga ko azabihanirwa.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/burundi-bahangayikishijwe-n-abana-b-abakobwa-bari-gucuruzwa-ku-bwinshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)