Burya bamuhaye pase! Bahati yahishuye byinshi ku nkumi agiye kurongora - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime Bahati Makaca benshi bamenye mu itsinda rya Just Family nyuma yo gushyira hanze integuza y'ubukwe bwe n'umukobwa witwa Cecile bitegura kurushinga tariki 5 Kanama 2023, yahishuye byinshi kuri iyi nkumi avuga ko yamuhinduriye ubuzima kuko yamufashije mu rugendo rwo kongera kwakira agakiza.

Ibi Bahati yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, avuga kuri uyu umukunzi we, yemeza ko adakunda itangazamakuru akaba ari nayo mpamvu nta Mafoto ye ajya agaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Ati 'Ntabwo akunda ibintu byo kujya mu itangazamakuru, ni na yo mpamvu nta mafoto ye mujya mubona ku mbuga nkoranyambaga.'

Bahati yavuze ko kandi umukunzi we yamuhinduriye ubuzima kuko yamufashije mu rugendo rwo kongera kwakira agakiza.

Ati 'Ni umukobwa usenga cyane kandi nkunda, wamfashije guhindura ubuzima bwanjye!'

Bahati yemeje ko we n'umukunzi we Cecile bamaze imyaka itatu bakundana, avuga ko uyu mukobwa bamenyanye mu 2020, bahujwe n'inshuti yabo yahaye uyu musore nimero za telefone batangira baganira bisanzwe biza kuvamo urukundo, uyu munsi rubaganisha ku kurushinga.

Ati ' Tumaranye imyaka itatu dukundana, twamenyanye nk'amezi atandatu mbere y'uko dutangira gukundana.'



Source : https://yegob.rw/burya-bamuhaye-pase-bahati-yahishuye-byinshi-ku-nkumi-agiye-kurongora/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)