Burya disi urukundo nyarwo ruracyariho: Mu buryo budasanzwe umusore udafite kimwe mu bice by'umubiri yemerewe urukundo n'umukobwa w'ikizungerezi (video) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Isi abantu benshi ntibakunze guha agaciro abantu bagize ibyago byo kubura bimwe mu bice by'umubiri mu rukundo bitewe n'impamvu zitandukanye baba barahuye nazo zigatuma bahura n'ibyo byago.

Nubwo bamwe mu bantu baba bumva batashakana cyangwa ngo bakundane n'abantu bagize ibyo byago hari abandi bafite imyumvire itandukanye cyane bafata abahuye n'ibyago byokubura bimwe mu bice by'umubiri nk'abantu basanzwe kandi bakabakunda kimwe nk'uko bakunda abandi bafite ibice byose by'umubiri.

Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram y'umuhanzikazi w'umunyarwanda Sunny ukoresha amazina ya @sunjy-rwanda12 kuri uru rubuga rwa Instagram agaragaza umusore ufite akaguru kamwe ari guterera ivi umukunzi maze na we abyakirana yombi ku buryo wabonaga ko ari bintu biryoheye ijisho kandi bikwiye kubera isomo abandi bafite imyumvire itari myiza.

Na we ihere ijisho y'uburyo byari bimeze:



Source : https://yegob.rw/burya-disi-urukundo-nyarwo-ruracyariho-umusore-udafite-kimwe-mu-bice-byumubiri-yemerewe-urukundo-numukobwa-wikizungerezivideo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)