Busingye yahaye gasopo uwayoboye ingabo z'u Bwongereza wavuze ko u Rwanda rukiboshywe na Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nkuru yasohotse kuwa 8 Gicurasi 2023 mu kinyamakuru Daily Mail, Dannat yavuze ko 'amateka mabi y'u Rwanda' atarwemerera kuba igihugu abantu bahunze intambara n'ibindi bibazo bakoherezwamo.

Yagize ati 'Mfite ugushidikanya ko kohereza abantu mu Rwanda yaba ari politiki nziza. Birasa n'ibigamije guca intege abandi ngo bataza kuko hari igihano gikomeye kibategereje. Birambabaje'.

Dannat wasuye u Rwanda mu 2009, yavuze ko bwaba ari ubugoryi kohereza abantu b'imihanda yose mu gihugu kikivura ibikomere by'amateka mabi yakibayemo mu myaka 30 ishize.

Ati 'Nagiye mu Rwanda kandi amateka ya jenoside aracyaboshye kiriya gihugu...Gifite amateka mabi kandi ntabwo ari ahantu nashyira abantu bava muri Syria cyangwa ahandi ku Isi'.

Mu nyandiko Busingye yanyujie mu kinyamakuru Daily Mail kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, asubiza General Lord Dannatt, yavuze ko ibyo yatangaje bigoreka ukuri ku Rwanda rwa none kuko hari impinduka zidasanzwe zabaye mu myaka 29 ishize yaba mu rwego rw'umutekano ubuzima n'iterambere ry'ubukungu.

Ati 'Igihugu cyacu gito ntabwo gisobanurwa n'amateka yacu ahubwo gisobanurwa no kurangamira ahazaza; guharanira ubumwe, umutekano n'imibereho ihesha agaciro abaturage bacu'.

Busingye yakomeje asobanura ko mu 2000, icyizere cyo kubaho cyari imyaka 49, uyu munsi kikaba kiri hejuru y'imyaka 69, ubukungu bukaba butera imbere cyane kandi u Rwanda rukaba ari hamwe mu hantu byoroshye gukorera ubucuruzi.

Banki y'Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu koroshya ubucuruzi muri Afurika nyuma y'ibirwa bya Mauritius n'urwa 38 ku isi. Kwandika ubucuruzi biroroshye aho bifata amasaha atandatu. Ushobora kubikorera kuri internet ugahita ubona icyangombwa. U Rwanda ruratekanye. Ruswa ni ikizira aho ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu birimo nkeya.

Uburinganire no kubaha ibyo abantu batandukaniyeho bihabwa agaciro mu Rwanda, aho 61.3% by'abagize inteko ishinga amategeko ari abagore, akaba ari agahigo ku Isi yose.

Busingye avuga ibi byatumye abaturutse ahantu hatandukanye bishimira gutura mu Rwanda, uyu munsi akaba ari kimwe mu bihugu bike bya Afurika bibyaza umusaruro abahanga baturuka mu bindi bihugu bafite ubushobozi aho bahabwa imirimo, bagahembwa neza kandi bakabaho mu buzima bwiza.

Yatanze urugero ku Ishuri ry'abakobwa 256 bo muri Afghanistan rizwi nka School of Leadership Afghanistan (SOLA), ryashinzwe na Shabana Basij-Rasikh ryimukiye i Kigali nyuma yo guhunga intambara iwabo ubwo inyeshyamba z'Abatalibani zari zazengurutse Umurwa Mukuru Kabul, ngo zisubize ubutegetsi zahozemo mbere ya 2001.

Busingye ati 'Ushobora kuba wemeranya n'amasezerano y'ubufatanye bwo kwakira abimukira cyangwa utayemera, ubusesenguzi ku Rwanda bugomba kutabogama kandi ntibushingire ku myumvire abo mu Burengerazuba bafite kuri Afurika'.

U Rwanda kandi rumaze kwakira abimukira baturuka muri Libya. Kuwa 9 Gicurasi 2023, rwakiriye icyiciro cya 13 cy'abasaba ubuhungiro 150 bavuye muri Libya. Aba bimukira baje basanga abandi basaga 500 bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora iherereye mu karere ka Bugesera, mu gihe hagishakishwa ibihugu bishobora kubakira.

Kugeza ubu abagera ku 1500 ni bo bamaze kunyuzwa mu nkambi y'agateganyo ya Gashora mu gihe abasaga 900 bamaze kubona ibihugu bibakira.

Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, aherutse kwamagana abanenga amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, avuga ko ahubwo bizaba ari 'umugisha ku bimukira' koherezwa mu rw'imisozi igihumbi.

Braverman unafite mu nshingano ze ibijyanye n'impunzi, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rugamije ibiganiro ku masezerano ari hagati y'ibihugu byombi mu gufasha abimukira.

Ni amasezerano ataravuzweho rumwe n'abaharanira uburenganzira bwa muntu kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugira ngo zitambamire gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Braverman yongeye kwamagana abanenga aya masezerano, avuga ko ari 'abirasi babaswe n'ibitekerezo by'ukunenga kudafite ishingiro'.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, yaganiriye n'ubuyobozi bw'Urukiko rw'Uburenganzira bwa muntu bw'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ku ngingo zirimo kuvugurura amategeko rugenderaho ku buryo rutitambika ibihugu binyamuryango ku byemezo bijyanye no guhangana n'ibibazo by'abimukira.

Urwo rukiko ni rwo umwaka ushize rwahagaritse umwanzuro wari wafashwe n'u Bwongereza, wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

U Bwongereza buherutse gusaba ko mu mategeko urwo rukiko rugenderaho, hashyirwamo uburyo igihugu gishobora kwanga gushyira mu bikorwa umwanzuro rwafashe mu gihe biri mu nyungu z'igihugu n'umutekano rusange.

General Lord Dannatt yavuze ko u Rwanda rukiboshywe na Jenoside bityo rudakwiye kwakira abimukira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/busingye-yahaye-gasopo-uwayoboye-ingabo-z-u-bwongereza-wavuze-ko-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)