Bwa Mbere Dj Brianne yashimiye umunyamakuru akesha ubwamamare bwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwa Mbere Dj Brianne yashimiye umunyamakuru akesha ubwamamare bwe.

Dj Brianne nyuma yo guca agahigo ko kwegukana igihembo cya Dj w'umwaka mu bihembo bya The choice Awards inshuro eshatu yikurikiranya yashimiye umunyamakuru Irene Mulindahabi watumye amenyekana.

Dj Brianne yaciye agahigo muri ibi bihembo bya The choice Awards aho amaze kwegukana igihembo cya Dj w'umwaka 'Best Dj of the year' inshuro eshatu yikurikiranya. Yacyegukanye mu 2020 no mu 2021 none ubu yamaze kwibikaho icyo mu 2022.

Mu kiganiro na ISIMBI, DJ Brianne yashimiye abafana bamutoye kugitango abashe guca aka gahigo, anashimira byimazeyo umunyamakuru Irene Murindahabi wamutumiye mu kiganiro bwa mbere, avuga ko ariwe wamuzanye mu kibuga cy'umuziki.

Yagize Ati ''M.Irene niwe wanzanye mu itangazamakuru, abwira abantu ko ndi umu Dj, niwe watangiye kunkoresha ikiganiro, ni muntu wambere wanzanye arambwira ati rero wowe ufite impano, ujye uza dukore ibiganiro abantu babonereho kuguha akazi, Niwe wamuritse mu itangazamakuru ubwo yari yantumiye mu kiganiro agikora ku Isibo TV.'

Ibi byose yabimushimiye ndetse ashimira n'abafana byimazeyo bo bamugiriye ikizere bakaba bamaze ku mutora ubugira 3.



Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-dj-brianne-yashimiye-umunyamakuru-akesha-ubwamamare-bwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)