Umuhanzikazi ukomeye cyane hano mu karere ka Afurika y'iburasirazuba Sheebah Karungi watangajwe na kavagari k'amafaranga umuhanzi Wizkid na Tems binjije mu ndirimbo bakoze.
Umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cya Nigeria Wizkid afatanyije na Tems bakoze indirimbo bise 'Essence ' maze yinjiza akayabo k'amafaranga agera kuri milayari 964 z'amafaranga y'u Rwanda nk'uko PRSÂ for music yo mu Bwongereza ibivuga ibi bikaba byateye ishyari twakita nk'aho ari ryiza umuhanzi Sheebah uherutse gutorerwa kuva visi Perezida w'ishyirahamwe rishya ry'abahanzi muri Uganda.
Sheebah abinyujije ku rubuga rwa Twitter yashishikarije abahanzi bo mu gihugu cya Uganda kujya bandikisha indirimbo zabo kugira ngo nabo babashe kwinjiza agatubutse nk'uko Wizkid na Tems babikoze.