CAF yahaye umugisha Stade Huye, izakira umukino w'Amavubi na Mozambique #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, yahaye umugisha Stade Mpuzamahanga ya Huye ko yujuje ibisabwa ikaba izakira umukino wa Mozambique n'u Rwanda.

Mu kwezi gushize nibwo CAF yari yamenyesheje u Rwanda kimwe n'andi mashyirahamwe kumenyesha aho azakirira imikino y'umunsi wa 5 wo gushaka ikite y'igikombe cy'Afurika bitarenze tariki ya 25 Mata 2023.

U Rwanda rwaje kwandikira CAF ruyimenyesha ko umukino wa Mozambique w'Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023 ruzawakirira kuri Stade Huye.

CAF yahise yohereza abagomba kuza kugenzura ngo barebe niba yujuje ibisabwa, kugeza ubu impungenge zari zose benshi bibaza aho uyu mukino uzabera cyane ko n'urutonde CAF iheruka gusohora byagaragaraga ko nta kibuga u Rwanda rufite cyemewe.

Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze yavuze ko ubu Stade ya Huye yemewe, ari yo izakira uyu mukino.

Ati "Twishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko stade ya Huye yemerewe ikwakira imikino yo guhatanira itike yo kuzakina CAN, nk'uko #CAF imaze kubimenyesha FERWAFA. Ubwo gahunda ni kuri 18/06/2023 i Huye i saa cyenda z'amanywa, twakira Os Mambas"

Uyu mukino uzaba tariki ya 18 Kamena 2023. Kugeza ubu u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda n'amanota 2, Benin na Mozambique zifite 4 mu gihe Senegal yamaze kubona itike ifite 12.

Stade Huye yahawe umugisha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yahaye-umugisha-stade-huye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)