Canada: Kaneza Sheja yasohoye indirimbo Ru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyomugabo Leandre yabwiye InyaRwanda ko yashinze iyi Label nyuma y'uko asezeye muri World Star Entertainment yari abereye umuyobozi, akiyemeza gukomeza gushyira itafari ku rugendo rw'umuziki w'u Rwanda.

Uyu musore avuga ko iyi Label itazakora umuziki gusa kuko 'iteganya kuba yakora n'ibindi bizatuma umuziki n'Abanyarwanda n'abawukunda bidagadura'

Niyomugabo avuga ko Kaneza Sheja ari we muhanzi wa mbere wa Lea Entertainment ukora gakondo ariko harimo n'abandi babiri basigaye azatangaza igihe bazaba bashyize hanze indirimbo zabo.

Kaneza Sheja yize umuziki ku Nyundo ubu agiye kuwukora mu buryo bw'ubucuruzi 'Business' cyane ko asanzwe aririmba mu bukwe n'ibindi bitaramo bishingiye ku muco.

Niyomugabo asobanura Lea Entertainment nk''umuyoboro wo kwereka abanyarwanda impano nshya n'umusanzu wanjye nk'umunyamakuru w'imyidagaduro kugira ngo umunyarwanda yizerere mu maraso mashya.'

'Rurakarama' ni indirimbo gakondo y'urukundo ishimangira urukundo hagati y'umuntu n'undi ariko byaba akarusho bikaba ku musore n'umukobwa bahuza imiryango mu birori by'abo babyaye.'

Kaneza Sheja winjiye mu muziki, avuga ko ashaka gushyira itafari ku muziki gakondo cyane ari 'ahantu hasa nahambaye ubusa kuko abahanzi ba gakondo benshi badakunze kugaragara cyane mu bikorwa byo kugeza umuziki gakondo hirya y'imbibi z'u Rwanda'.

Niyomugabo avuga ko guhitamo umuhanzi ukora gakondo agatingira kumufasha kumenyekanisha umuziki we biri mu murongo wo kuzamura umubare w'abakora gakondo mu Rwanda.

Ati 'Impamvu n'uko gakondo mu Rwanda abahanzi bayo abenshi bibagora cyane mu buryo bwo kumenyekanisha ibihangano byabo. Ni uburyo bwo kongera amaraso mashya muri muzika nyarwanda.' 

Keneza Sheja yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Rurakarama'


Kaneza avuga ko ashaka gushyira itafari ku muziki w'u Rwanda binyuze muri gakondo 

Kaneza asanzwe abarizwa muri Canada, aho aririmba mu bitaramo byubakiye ku muco n'ibindi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RURAKARAMA' YA KANEZA SHEJA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129002/canada-kaneza-sheja-yasohoye-indirimbo-rurakarama-nyuma-yo-gusinya-muri-lea-entertainment--129002.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)