Chriss Eazy amaze iminsi ari muri iki gihugu mu rugendo rugamije kwagura urugendo rw'umuziki we aho yajyanye n'abo bahuriye mu itsinda rimufasha mu muziki, Giti Business Group.
Mu Burundi ari kumwe n'umujyanama we Junior Giti, Kabaka usobanura filime, Samy Switch ukora amashusho y'indirimbo z'abahanzi n'abandi.
Uyu muhanzi kandi yanitwaje Producer Kiizi wo muri Country Records ari nawe wakoze iyi ndirimbo. Junior Giti yabwiye InyaRwanda ko bari bamaze igihe bari mu biganiro na Kirikou byagejeje ku gukorana iyi indirimbo bise 'Rala'.
Ati "Ni indirimbo twashakaga cyane, kandi twakoze ibishoboka byose kugirango ikorwe biri mu mpamvu zatumye nitwaza abantu hafi ya bose bagize itsinda."
Yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe n'abantu babiri, kandi hari n'andi mashusho y'iyi ndirimbo bazafatira mu Rwanda.
Akomeza ati 'Urumva mu bijyanye na Video nari nitwaje na Sam Switch niwe ukora za ndirimbo zose za Chriss Eazy n'ababyinnyi bose, muri rusange video yakozwe na Sam Switch na John Elarts wo mu Burundi n'abandi bantu bacu. Abo dukorana bose nari nabamanukanye, abadozi n'abandi.'
Kirikou Akili wakoranye indirimbo na Chriss Eazy, yari aherutse guhurira mu ndirimbo 'Inzoga n'Ibebi' na Bruce Melodie ndetse na Double Jay.Â
Uyu muhanzi ariko anazwi mu ndirimbo zirimo 'Ibisusu', 'Binua', 'My Story', 'Soma Number', 'Nuwo' n'izindi. Ari mu bahanzi bakunze kugaruka cyane mu bitaramo binyuranye bibera muri iki gihugu.
Chriss Eazy uri mu Burundi muri iki gihe, ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo kuri album 'Ni neza' ya Producer Bob yahuriyemo na Bruce Melodie. Ni ubwa mbere, aba bahanzi bombi bahuriye mu ndirimbo- Amateka mashya kuri Chriss Eazy utaramara imyaka itatu mu muziki.
Chriss Eazy amaze amezi atatu asohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Edeni' imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 2.Â
Uyu muhanzi ariko azwi mu ndirimbo zirimo nka 'Inana' yakomeje ubwamamare bwe, 'Basi sorry' yakoranye Pass Kizito (Kipa) n'izindi.Â
Chriss Eazy aganira na Kirikou Akili mbere y'ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Lala' bahuriyemoÂ
Producer Kiizi wo muri Country Records niwe wakoze iyi ndirimbo ayikorera mu Burundi
Chriss Eazy avuga ko hari andi mashusho y'iyi ndirimbo azafatirwa mu Rwanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'EDENI' YA CHRISS EAZY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INZOGA N'IBEBI' YA KIRIKOU, BRUCE MELODIE NA DOUBLE JAY