Cimerwa yatanze imifuka ya sima 2100 yo kubakira abasenyewe n'ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi yashyikirijwe iyi nkunga, ivuga ko ari ugufasha igihugu gusana no kongera kubaka ibyangijwe n'ibiza, aho mu byumweru bibiri biri imbere imirimo yo kubakira abaturage izatangira.

Kuri ubu hirya no hino mu turere harimo gushakishwa ahantu heza hagomba gutuzwa iyo miryango.

Ibi biza byo ku wa 2 -3 Gicurasi 2023, byahitanye abantu 135 mu gihe abakomeretse bo ari 110. Muri abo, abamaze gukira ni 97 mu gihe abari mu bitaro ari 13.

Kugeza ubu habarurwa abaturage 20.326 bakuwe mu byabo n'ibi biza bacumbikiwe muri site z'agateganyo 83.

Perezida Kagame yashimye abakomeje kwihanganisha u Rwanda muri ibi bihe bikomeye. Ati 'Turabashimira ko mwabaye hafi mukanafasha Abanyarwanda. Mu gihe dukora ibishoboka byose ngo dusane ibyangiritse tunafasha abarokotse, ubutumwa bwanyu butwibutsa ko tuzatsinda izi nzitizi.'

Guverinoma y'u Rwanda itangaza ko nyuma y'ibyo biza ikomeje kwakira ubufasha butandukanye bwaba ubw'abantu ku giti cyabo ndetse n'ibigo byigenga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe, yabwiye IGIHE ko 'Hari abantu benshi bari kudufasha baduha ibikoresho bitandukanye, ari abatanga inkunga y'amafaranga, ibikoresho by'ibanze dukeneye gukoresha uwo mwanya ariko ntabwo turi kureba iby'iminsi mike gusa, tugiye kureba n'iby'igihe kirambye.'

Icyo gihe MINEMA yatangazaga ko mu buryo butandukanye bwashyizweho bwo gukusanya inkunga haba kuri nimero ya konti cyangwa kuri telefone, yashyizweho hari hamaze gukusanywa miliyoni 110 Frw.

Cimerwa yatanze imifuka ya sima 2100 yo kubakira abasenyewe n'ibiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cimerwa-yatanze-imifuka-ya-sima-2100-yo-kubakira-abasenyewe-n-ibiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)