Clapton yavuze uburyo imyitwarire ya Tom Clos... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bishobora kuba biterwa n'impamvu zinyuranye, buri wese yakora isesengura rye! Ariko ntuzatungurwe no kuba umuhanzi yakoranye indirimbo na mugenzi we akaba ariwe uhihibikanira mu kuyimenyekanisha, mugenzi we akaruca akarumuri nk'aho ntacyabaye.

Ashobora no kumutumira mu gitaramo yateguye akamwishyura, akanamugaragaza mu bazitabira igitaramo cye, ariko bikagera ku munsi wa nyuma wa muhanzi atarabwira abakunzi be cyangwa se abamukurikira ko ari umwe mu bazaririmba muri icyo gitaramo! Ubanza biterwa n'amasezerano baba bagiranye, cyangwa se kutishimira iterambere rya mugenzi we, wikorere isesengura….

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023 mu gitaramo cya Gen- Z Comedy, umunyarwenya Mugisha yumvikanishije ko imyaka irenga 10 amaze mu ruganda rwa Cinema n'ibindi bikorwa bishamikiye ku buhanzi, byagize urufatiro rukomeye kugeza n'uyu munsi bitewe n'imbaraga yashyizemo no kuba ababyeyi be barabonye ko Tom Close nawe yahiriwe mu rugendo rw'ubuhanzi.

Clapton yavuze ko mu bihe bitandukanye iyo ahuye na Tom Close yongera kumwibutsa ishimwe afite ku mutima ku bw'imyitwarire myiza imuranga mu buhanzi, yatumye ababyeyi be babona ko 'bya bintu bishoboka' kandi 'bidaherekezwa no kuba mu biyobyabwenge'.

Ati 'Njyewe ngira ngo buri munsi iyo duhuye ndabikubwira y'uko wambereye icyitegererezo byatumye ababyeyi banjye banyemerera gukora akazi kanjye ku buhanzi. Nk'uko nabikubwiye buri gihe bambwiraga ko nimba umusitari nzaba ikirara nkajya mu biyobyabwenge bagahora bafite ubwo bwoba nkabaha urugero rwa Tom Close bigatuma bavuga ngo ubwo ukurikira [Ureberera] Tom Close genda ubikore. Ibyo nzahora mbikubwira ugihari."

Tom Close yavuze ko asanzwe ari umufana w'ibihangano bya Clapton umunsi ku wundi, kandi ko akunda uburyo agaragaza itandukaniro na bagenzi be bahuriye muri uyu mwuga.

Uyu muhanzi wavuyemo umuganga, yavuze ko abantu batandukanye n'iyo mwaba muvukana, bityo buri wese afite umurongo w'ubuzima 'bwawe utandukanye n'undi uwo ari we wese ku Isi'.

Tom uherutse gusohora album 'Essence' avuga ko buri wese ari mu mwanya we, ntawe ubereye mu mwanya undi. Avuga ko kugira ngo ugere ku nzozi zawe 'mbere na mbere ni ukuzisobanukirwa'.

Akomeza ati 'Ikindi ukamenya ko ni wowe muntu wenyine ufite ubushobozi bwo kuba wowe kurusha abandi bose basigaye ku Isi.'

Tom avuga ko guharanira kugera ku nzozi zawe, bisaba kudaharanira kuba undi ahubwo 'ugomba gukora ibyo ugomba gukora'.

Uyu munyamuziki avuga ko urugendo rwo kwisobanukirwa ukamenya icyo ushaka gukora, uhera ku byo wowe wumva ko bikoreheye, abandi bakabona bikomeye.

Umunyarwenya Fally Merci utegura ibi bitaramo bya 'Gen-Z Comedy' agaragaza ko bimaze kugera ku rwego rwiza, ariko kandi agasaba gukomeza gushyigikirwa.

Ati 'Njyewe ndishimye bitewe n'aho igeze. Ni urubuga rw'abanyarwenya, akenshi mwabonye abantu mutazi, ni ukumurika abanyarwenya ku rwego rw'Igihugu. Twashatse gushyiraho urubuga ku bantu bashaka guseka nkawe uri hano. Tuzakomeza kugeza tutarushye…' 

Tom Close yatangaje ko imyaka 18 amaze mu muziki, yubakiye ku kwimenya uwo ari we byatumye hari aho ageze

 

Tom Close yavuze ko buri wese akwiye guharanira kugera ku nzozi ze kuko buri wese aremye mu ishusho ye

 

Tom Close yavuze ko ari umufana ukomeye w'ibihangano bya Clapton 

Clapton yavuze ko ababyeyi be bari bafite ubwoba bw'uko ashobora kuzavamo ikirara 


Mu rwego rwo kwagura 'Gen- Z Comedy', Fally Merci yongeyemo igice cyo kuganira n'abantu bazwi mu myidagaduro 

Clapton yabiteyemo urwenya avuga ko ishuri umwana wa Tom Close yigaho ari naryo uwe yigaho ariko ajya agorwa no kumusubirishamo amasomo

Tom Close yifashishije telefoni ye yafashe amashusho ubwo abakunzi be b'ibihangano bye baririmbaga indirimbo zirimo 'Si beza' yakunzwe mu buryo bukomeye

Fally Merci yateye urwenya ku kuntu umugeni yasohokeye mu ndirimbo yo kwamamaza serivisi ya 'Macye Macye' ya MTN bitewe n'uko hari habuze indirimbo ya gakondo 

Umunyarwenya Kadudu yagaragaje uburyo 'Urukundo rwo muri iki gihe rwabaye urupagani'

Benitha yagarutse ku kuntu yakuze ashaka kuba umunyamakuru none ubu akaba yaravuyemo umunyarwenya 

Rwagaju yavuze kuri Se wishwe na Covid-19. Uyu munyarwenya yagaragaje ko kubasha gutamira abitabiriye 'Gen- Z Comedy' ari ikintu gikomeye yagezeho


Promesse Kamanda usanzwe uzwi mu bafata amafoto yagaragaje ko ajya anyuzamo agatera urwenya 

Umunyarwenya 'Kamaro' ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo cy'urwenya

Muri iki gitaramo, hifashishwa Dj uvanga umuziki igihe umunyarwenya atarazamuka ku rubyiniro 

Umunyarwenya uzwi nka 'Uzagende kuri Moto' ndetse na Rusine Patrick [Uri hagati] 

Fally Merci yateye urwenya ku bwiza bw'abakobwa akunze kubona i Kanombe

 

Rocky uzwi mu basobanura filime ni umwe mu bari bizihiwe muri iki gitaramo 

Patrick Rusine ukorera Kiss Fm byageze aho asanga Fally Merci ku rubyiniro 


Abarimo Dj Diddyman [Uwa kabiri uvuye ibumoso] bakozwe ku mutima n'abanyarwenya bigaragaje muri iki gitaramo 

Umunyarwenya Babo yateye urwenya ku ngingo zinyurnye z'ubuzima 


Muhinde ni umwe mu bishimirwa cyane- Akunze gutera urwenya cyane cyane ku kuntu ariwe mugufi mu muryango w'iwabo 

Yitwaje gitari kugirango abashe kumvikanisha neza ibyo yari yateguye


Umunyarwenya Rufendeke ukunze gutembagaza benshi muri 'Gen-Z Comedy'


Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Isibo Tv, Zaba Missed Call

















KANDA HANO WUMVE ALBUM 'ESSENCE' TOM CLOSE AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
 ">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMWE MU BANYARWENYA MUHINDE

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo 'Gen-Z Comedy' cyo ku wa 18 Gicurasi 2023

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129552/clapton-yavuze-uburyo-imyitwarire-ya-tom-close-yatumye-ababyeyi-be-bamugirira-icyizere-ama-129552.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)