Cristiano Ronaldo mu nzira zimukura muri Al Nassr zimusubiza ku butaka yakoreyeho amateka mu zindi nshingano zitari ugukina - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ashobora kuva mu ikipe ya Al Nassr nyuma y'amezi make asinyiye iyi kipe yo muri Saudi Arabia.

Biravugwa ko Cristiano Ronaldo ashaka kuva mu ikipe ya Al Nassr nyuma y'amezi atanu gusa asinyiye iyi kipe nyuma yo gutandukana na Manchester United ku bwumvikane.

Nyuma yo gusiga i Manchester ruri gushya kubera ikiganiro yagiranye na Piers Morgan, Ronaldo yasinye amasezerano muri Al Nassr azarangira mu 2025 aho azajya yinjiza miliyoni 178 z'amapawundi ku mwaka.

Gusa ibi bishobora kudakomeza muri Saudi Arabia, dore ko inkuru dukesha ikinyamakuru El Nacional ivuga ko Real Madrid yiteguye guha Ronaldo akazi ko kuba ambasaderi ariko adakina.

Iki kinyamakuru cyo muri Espagne kivuga ko Florentino Perez yijeje Cristiano Ronaldo ko atazigera abura akazi i Santiago Bernabeu, bikaba byitezwe ko rero ashobora kugaruka muri iyi kipe vuba n'ubwo atazaba aje gukina.



Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-mu-nzira-zimukura-muri-al-nassr-zimusubiza-ku-butaka-yakoreyeho-amateka-mu-zindi-nshingano-zitari-ugukina/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)