Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, umunsi imvura idasanzwe ivanze n'umuyaga yaguye mu bice by'Uburengerazuba n'Amajyaruguru, igateza ibiza byahitanye abagera mu 130, abandi bagasigara badafite aho barambika umusaya.
Kuri uyu munsi kandi nibwo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y'itegeko rigena ingengo y'imari ya 2023/24.
Ni ingengo y'imari biteganyijwe ko igihugu kizakoreshamo agera kuri miliyari 5030Frw. Azakoreshwa mu bikorwa by'iterambere, kuzamura imibereho myiza n'ibindi biri mu murongo wa gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, mu cyiciro cyayo cya Mbere [NST1].
Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko ku bijyanye na Politiki z'igihe giciritse, Guverinoma iteganya kongera ingengo y'imari igenewe kubungabunga no kurengera ibidukikije, kwirinda no guhangana n'ingaruka z'ibiza.
Avuga ko mu kurwanya ibiza hazashyirwa imbaraga mu bikorwa bigamije kwirinda ibiza, gufasha abagezweho n'ingaruka zabyo ndetse no gusana ibyangijwe.
Ati 'Ibindi bizakorwa ni ugushyiraho uburyo buhoraho bwo kurwanya ibiza ku rwego rw'umudugudu, gushyiraho imishinga igamije gufasha abahungabanyijwe n'ibiza, kwagura gahunda yo gushyira imirindankuba ku nzu no gushyiraho gahunda yo kuburira no kwitegura hakiri kare.'
Mu bitekerezo byatanzwe n'Abasenateri n'Abadepite harimo icya Dr Habineza wagarutse by'umwihariko ku bahitanywe n'ibiza kuri uyu wa Gatatu, ashimangira ko bikwiye gusiga isomo ryo kwita ku kubikumira.
Yagize ati 'Mbere na mbere twababajwe n'inkuru mbi y'imyuzure yahitanye Abanyarwanda benshi mu Burengerazuba mu turere dutandukanye, bitewe n'imihindagurikire y'ikirere.'
'Cyane cyane mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Karongi n'utundi twagize icyo kibazo kugira ngo turebe uko twahangana nabyo, cyane cyane dushyiraho uburyo bwa gahunda yo gukumira hakiri kare no kuburira abaturage.'
Depite Dr Habineza yasabye ko hakwiye kongerwa ingengo y'imari igenerwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa gahunda zayo zo gukumira.
Ati 'Tukongera n'ingengo y'imari muri Minisiteri ijyanye n'ibiza ya MINEMA , kubera ko ingengo y'imari nto yateganyijwe biragaragara ko idahagije [â¦] mwabyitaho kurushaho.'
Minisitiri Dr Ndagijimana yagaragaje ko mu kugena ingengo y'imari, Guverinoma iteganya amafaranga agenewe ubutabazi bwihuse ariko hakabaho n'ayagenewe ibikorwa byo gukumira by'igihe gito n'ikirekire.
Ati 'Ku byihutirwa, inzego zose zahagurukiye gutabara abagizweho ingaruka n'ibiza twagize uyu munsi ariko n'izindi ngamba zo gukumira zirimo gushyirwa mu bikorwa kandi no mu ngengo y'imari birateganyijwe ko uru rwego ruzakomeza kwitabwaho.'
Yakomeje agira ati 'Uko bigaragara ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere, ni ikibazo gifatika gisaba n'ingamba z'igihe kirekire, aha rero twatangiye gukusanya ubushobozi bw'amafaranga bufatika bwo gushyira muri gahunda irambye ijyanye n'imihindagurikire y'ikirere.'
Mu Ukuboza 2022, Inama y'Ubutegetsi y'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, yemeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni $319, yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere yatumye n'ibihe by'ihinga n'isarura bihinduka.
Guverinoma kandi yagaragaje ko ingamba zo kubungabunga ibidukikije zizahabwa umwihariko bihuzwa no kubungabunga umutungo kamere mu buryo burambye.
Ibikorwa bizibandwaho birimo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurengera no kubungabunga ibidukikije hamwe no kwita ku mihindagurikire y'ikirere, guteza imbere imikoreshereze myiza y'ubutaka binyuze mu gushyiraho ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka mu turere.
Hari kandi kunoza imicungire y'umutungo kamere w'amazi no gutera amashyamba no kubungabunga ibishanga byatunganyijwe binyuze mu kubaka imirwanyasuri.