Dore ibintu 6 abagabo n'abasore baba bashaka mu rukundo ariko badashobora ku kubwira! Ibyo bigatuma ubafata uko batari - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dore ibintu 6 abagabo n'abasore baba bashaka mu rukundo ariko badashobora ku kubwira! Ibyo bigatuma ubafata uko batari.

Abagabo ni abantu bagorwa cyane no kuvuga icyo bashaka mu rukundo, bigatuma rimwe na rimwe ubafata uko batari kuko baba batavuze icyo bashaka.

Ibi bitandatu ni bimwe mubyo abagabo baba bifuza guza bakaba batapfa ku bikubwira.

 

1.Guhoberwa : Umugabo wese uri mu rukundo aba yifuza guhoberwa gusa aba yumva ari ikintu kigayitse gusaba umugore ngo amuhobere, wowe mugore uba ugomba kwibwiriza.

2. Gusomana: akenshi umusore cyangwa Umugabo ntashobora ku kubwira ngo wamaye aka bizu, kuko aba yumva bigayitse gusaba akabizu.

3. Aba ashaka umwanya wo kuganira nawe, gusa yakubwira ngo waretse tugahura tukaganira, rimwe na rimwe ushobora kubyanga ariko ntiyakubwira ko utajya umuha umwanya.

4. Imibonano mpuzabitsina, umugabo wese wiyubaha ntiyapfa ku kubwira ngo uzaze dukore imibonano mpuzabitsina, ahubwo ni ibintu byikora.

5. Ubufasha, akenshi iyo umugabo ari mu bibazo aba akeneye ubufasha bwawe gusa atabikubwira, rimwe na rimwe aba akeneye amafaranga ariko atabivuga.

6. Kwitabwaho, akenshi hari ubwo umusore aguha amafaranga warangiza ukagenda ukigurira utuntu twawe gusa, sibyiza kuko nawe aba ashaka ko wamugurira n'umwenda, umugati se cyangwa ikindi kintu, gusa we ntiyabikubwira.



Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-6-abagabo-nabasore-baba-bashaka-mu-rukundo-ariko-badashobora-ku-kubwira-ibyo-bigatuma-ubafata-uko-batari/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)