Umunyamakuru ukomoka muri Kenya akaba n'umuhanzi wabyaranye na Diamond Platnumz, Tanasha Donna yavuze ko agiye kwimuka muri Kenya akahakura umuryango we kuko ari igihugu cyuzuyemo umwanda.
Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, bukaba bwatunguye benshi mu bakunzi be.
Yagize ati 'singiye kubeshya, iki gihugu ni umwanda. Ngiye kugerageza gufata umuryango wanjye n'imizigo nigendere neza. Ni umwanda kuko turimo kuwinjiramo mu buryo butandukanye, ariko buri munsi kuva 2023 yatangira ibintu bidasobanutse biraba. '