Dore ubwoko 6 bw'inshuti umuntu agomba kuba afite mu buzima bwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

1.Ukeneye inshuti igutera kuraje: hari ubwo usanga umuntu afite inshuti nyinshi gusa ntacuti igutera ingabo mu bitugu ugira, kandi burya ntacyo wageraho udafite ugutera murare.

2. Ukeneye inshuti ikugira inama ; mu nshuti burya ukeneye udafite umuntu ukungura ibitekerezo nta nshuti waba ufite kuko ntacyo wageraho udafite ukugira inama.

3. Ukeneye inshuti igucyaha : burya singombwa ngo ugire inshuti zihora zikubwira ko urenze cyangwa uri mwiza, muri make ntago ukeneye inshuti zihora zikwereka uruhande rwiza rwawe, ahubwo ukeneye n'inshuti igucyaha ikakubwira amakosa yawe, kuko burya iyo umenye aho ubangamye bituma uhakosora bityo ukanigera benshi.

4. Ukeneye inshuti ifite amafaranga : sibyiza no kubaho utagira umuntu ugira amafaranga mu nshuti zawe kuko hari ubwo uhura n'ikibazo kigutunguye akaba yakugoboka.

5. Ukeneye inshuti ikunda byacitse: burya umuntu ukunda byacitse nawe yakugirira akamaro mu buzima bwawe, kuko hari ubwo usanga igutoza byinshi byafasha ubuzima bwawe wowe ubwawe utakoraga, urugero hari ubwo uba udakunda kujya muri siporo ariko we akabigukundisha.

6. Ukeneye inshuti yize : burya kubaho utagira byibuza inshuti ikurusha amashuri nabyo si byiza kuko iyo uyifite hari ubwo igenda ikungura ubumenyi wowe utari uzi.

Nugira ubu bwoko butandatu bw'inshuti uzamenye ko ufite ubucuti buhagaze neza.

 



Source : https://yegob.rw/dore-ubwoko-6-bwinshuti-umuntu-agomba-kuba-afite-mu-buzima-bwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)