DRC: Abaturage bageretse umutekano muke ubugarije kuri Leta - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage batuye mu duce tugenzurwa n'iyi mitwe bavuga ko bakomeje gukorerwa urugomo rukurikirwa n'ubwicanyi muri lokalite na grupema zigize izi teritware zombi zifite umubare munini w'abarwanyi b'iyo mitwe yitwaje intwaro. Iyo ni imitwe ubu ishyigikiwe na leta ya Kongo.

Aho iyi mitwe iyobora abaturage ntibahwema gupfa buri munsi, benshi bazira ko baba bakorana n'inyeshyamba z'umutwe wa M23.

Urugero nko muri teritware ya Rutshuru, buri wese ukekwaho kuba akorana na M23 agirirwa nabi bikamuviramo no gupfa.

Bwana Kasengele Birusha, umuyobozi wa lokalite ya Kako iri mu grupema ya Rubare muri iyo teritware, avuga ko ubwoba bwamutashye.

Safari Makuza, umuyobozi wa kominote y'Abatutsi muri Teritware ya Masisi afite ubwoba ko hashobora kwaduka intambara hagati y'amoko bitewe nuko hari abahohoterwa kubera ubwoko bwabo bagashinjwa gukorana na M23.

Ku rundi ruhande iyi mitwe ya Wazalendu irahakana ibivugwa n'aba baturage.

Leta ya Kinshasa yatanze uburenganzira busesuye ku mitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu teritware za Rutshuru na Masisi kwita ku mutekano kimwe n'ingabo za FARDC.

Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko iyo mitwe yitwaje intwaro yose igomba gufatwa ku rwego rumwe n'ingabo z'igihugu FARDC.

Mu mujyi muto wa Sake uri mu teritware ya Masisi biragoye gutandukanya umusivili n'umusirikare kuko aho unyuze uhasanga umuntu afite imbunda, kandi yambaye imyenda ya gisivili.

Mu bibasirwa cyane harimo abayobozi b'inzego z'ibanze bayobora uduce M23 yari iyoboye mbere yuko ituvamo ikadushyira mu maboko y'ingabo z'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba EAC.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/drc-abaturage-bageretse-umutekano-muke-ubugarije-kuri-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)