DRC: Maj Gen Muthuri Kiugu wasimbuye Jeff Nyagah ku buyobozi bwa EACRF (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Major General Aphaxard Muthuri Kiugu aje gusimbura Maj Gen Jeff Nyagah wavuye muri izo nshingano mu kwezi gushize mu buryo butavugwaho rumwe, ndetse perezida wa DR Congo yanenze uko Gen Kiugu yashyizweho.

Gen Kiugu aje kuyobora ingabo zitarebwa neza n'ubutegetsi bwa DR Congo nyuma y'uko Perezida Félix Tshisekedi muri uku kwezi atangaje ko niba izi ngabo zidatanze umusaruro ushimishije zigomba kuva muri iki gihugu mu kwezi gutaha.

Gen Kiugu wa Kenya yavuze ko aje gukomereza aho mugenzi we Gen Nyagah yari agejeje, nk'uko biri mu itangazo ryasohowe n'izi ngabo.

Iri tangazo rivuga ko Gen Kiugu azanye ubunararibonye yavanye mu butumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo aho yakoze hagati ya 2003 na 2004.

Ingabo za EAC ubu zigenzura ibice byari byarafashwe n'inyeshyamba za M23 ubu zavuyemo mu kubahiriza amasezerano y'amahoro ya Luanda na Nairobi.

Izi ngabo zigizwe na batayo ebyiri z'ingabo z'u Burundi, batayo ebyiri z'ingabo za Uganda, na batayo imwe ya Kenya n'imwe ya Sudani y'Epfo.

Atangira imirimo, Gen Kiugu yavuze ko we abona izi ngabo zarakoze neza.

Leta ya DR Congo yo inenga izi ngabo ko zitarwanye n'inyeshyamba za M23, ndetse mu ntangiriro z'uyu mwaka habaye imyigaragambyo izisaba 'kurwana na M23 cyangwa zigataha'.

Amasezerano - y'umwaka umwe ushobora kongerwa - yo mu kwezi kwa Kamena (6) 2022 ashyiraho izi ngabo avuga ko zizarwanya inyeshyamba muri DRC mu gihe izindi nzira za politike zananiranye.

Mu kwezi gushize Maj Gen Jeff Nyagah wari komanda mukuru w'izi ngabo yavuye mu mirimo ye, Kenya na EAC byavuze ko yahamagarijwe izindi nshingano mu gihugu cye, ndetse ibaruwa yakwirakwiriye kuri Internet ivuga ubwegure bwe EAC yayise 'ikinyoma'.

Gusa ari muri Botswana, muri uku kwezi Tshisekedi yagize ati "Jenerali [Majoro] Jeff Nyagah yeguye mu buryo butangaje', ndetse anenga Kenya guhita 'ako kanya igena undi mukuru w'izo ngabo nta kubiganiraho natwe, nkaho uyu mutwe w'ingabo ari uwa Kenya yonyine.'

Tshisekedi avuga kuri izi ngabo za EAC kandi yagize ati: 'Uyu munsi ikibabaje ni uko bigaragara ko hari ingabo zijenjeka".

Ubu hitezwe ko ingabo z'umuryango w'ibihugu bya Africa y'amajyepfo (SADC) - DRC ibereye umunyamuryango - nazo ziza mu burasirazuba bwa DR Congo ku busabe bwa Perezida Tshisekedi ubu uyoboye SADC.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/drc-maj-gen-muthuri-kiugu-wasimbuye-jeff-nyagah-ku-buyobozi-bwa-eacrf-yatangiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)