Depite Mwangachuchu uheruka gutabwa muriyombi n'inzego zishinzwe umutekano wa DR Congo ashinjwa gukorana na M23, yongerewe ibyaha mu rubanza rwe.
Ku munsi wejo tariki ya 23 Gicurasi 2023, CP Robert Mushamalirwa Umupolisi wari ushinzwe uburinzi bwa SMB(Societe Miniere de Bisunzu) ya Depite Mwangachuchu icukura amabuye y'agaciro , yitabye Urukiko rukuru rwa gisirikare muru DR Congo mu murwa mukuru Kinshasa, kugirango atange amakuru n'ibisonuro ku rubanza Sebuja aregwamo ibirego birimo gukora bya hafi na M23 .
CP Robert Mushalirwa yabwiye Urukiko rukuru rwa gisirikare ,ko Depite Mwangachuchu afite indi kampani icukura amabuye y'agaciro yise 'Kwa Mwangachuchu' mu gihe izwi n'amategeko ya SMB yiyitiriraga, atari iye ahubwo ari iy'umuvandimwe we witwa Ben Mwangachuchu.
Yakomeje avuga ko atigeze amenya Depite Mwangachuchu ahubwo yumvaga bamuvuga gusa nk'umudepite watorewe guhagararira Localit ya Masisi mu Nteko Nshinganategeko bituma agerageza gushaka uko yazahurira nawe ariko birangira atabashije kubigeraho.
CP Robert Mushalirwa , yongeyeho ko Kompani ibivugwa ko kampani ya SMB icukura amabuye y'agaciro ari iya Depite ataribyo kuko afite ibindi binombe by'amabuye y'agaciro bizwi nka'Chez Mwangachuchu bisobanuye 'Kwa Mwangachuchu mu gihe iyo yindi ya SMB ari iy'umuvandimwe we.
Ati:': Ntabwo narinzi Depite Mwangachuchu ahubwo n'umvaga bamuvuga nk'Umudepite watorewe guhagararira Teritwari ya Masisi mu Nteko Nshingamategeko. Ariko ngarutse ku byo ashinjwa n'uko hari ibindi yakoraga bidasobanutse nk'aho yiyitiriraga Kampani ya SMB kandi ari iy'umuvandimwe we Ben Mwangachuchu.'
Mu bindi byaha bikomeye Depite Mwangachuchu ashinjwa, harimo kuba yari intasi y'u Rwanda ikorera muri Diyasipora Nyarwanda iba i Kinshasa ndetse ihagarariye inyungu z'u Rwanda muri DR Congo nk'uko byemejwe n'Urwego rushinzwe ubutasi muri DR Congo (ANR)
Urukiko rukuru rwa Gisirikare muri DR Congo, rwahise rwanzura ko ruzakomeza uru rubanza kuwa 26 Gicurasi 2023 .
Twibutse ko Depite Mwangachuchu, yatawe muri yombi mu kwezi kwa Gashyantare 2023,nyuma yaho urwego rw'ubutasi ruzwi nka ANR(Agence National de Renseignemt) ,rusanze intwaro nyinshi n'amasasu mu bubiko bw'ikoresho bya Kampani ye mu mujyi wa Goma.
Ibi, byatumye ahita ashinjwa gukorana n'Umutwe wa M23 warimo wigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Rusthuru na Masisi muri icyo gihe.
K'urundi ruhande, Depite Mwangachuchu , yahakanye ibi birego avuga ko ari akagambane ari gukorerwa kugirango yamburwe imitungo ye ndetse ko intwaro yari atunze ari iyo yari yemerewe n'amategeko.
Depite Mwangachuchu ni Umwe mu Banye congo bo mu bwoko bw'Abatutsi uvuka mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, teritwari nya Masisi, umaze igihe atorohewe n'Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kuva Umutwe wa M23 watangira gukaza ibitero byawo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi guhera mu mpera z'Umwaka wa 2023