Dubai n'abagenzi be urukiko rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rwateye utwatsi icyifuzo cy'abantu 4 cyo gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze. Aba bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu zabo bwite.

Abo ni abahoze ari abayobozi m Karere ka Gasabo, barimo Stephen Rwamurangwa wahoze ari Umuyobozi w'Akarere, Reymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu, Jeanne d'Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry'ubutaka ndetse na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire. Hakaba n'umunyemari Jean Nsabimana uzwi nka Dubai.

Bose bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n'umudugudu uzw nk'Urukumbuzi Real Estate uri mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, wubatswe mu buryo busondetse.

Uko ari batanu nta n'umwe wari mu rukiko ubwo abacamanza basomaga imyanzuro ku ngingo y'ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo.

Gusa uwitwa Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire yarekuwe kuko urukiko rwasanze nta cyaha kimuhama.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dubai-n-abagenzi-be-urukiko-rwanzuye-ko-bafungwa-iminsi-30-y-agateganyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)