Elvis Tuyishime yagaragarije Isi uko u Rwanda rwabashije gucubya ibyaha by'icuruzwa ry'abantu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tuyishime yabitangarije mu nama y'Umuryango Best Diplomats, imaze iminsi ine iri kubera i Bangkok muri Thailand.

Best Diplomats ni Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ugamije gutegura abadipolomate b'ejo hazaza. Ni urubuga urubyiruko ruhuriramo rukungurana ibitekerezo ku bisubizo byafasha gukemura ibibazo bikomeye byugarije isi.

Inama zitegurwa n'uyu muryango zigamije gutyaza urubyiruko ruzavamo abadipolomate b'ejo hazaza, rukagira ubumenyi burufasha guhangana n'ibibazo bitandukanye isi igenda ihura nabyo.

Kuri iyi nshuro, insanganyamatsiko yavugaga ku ruhare rw'abadipolomate, urubyiruko by'umwihariko mu guhangana n'icuruzwa ry'abantu hirya ni hino ku isi.

Buri wese mu rubyiruko rusaga 70 rwitabiriye ruhagarariye ibihugu bitandukanye, yahawe umwanya ngo agaragaze ibitekerezo bye n'icyo igihugu cye kiri gukora mu guhangana n'icuruzwa ry'abantu.

Tuyishime wari uhagarariye u Rwanda, yavuze ko Guverinoma yashyize ingufu mu guhangana n'icuruzwa ry'abantu binyuze mu ngamba zitandukanye yagiye ifata, mu myaka isaga icumi ishize.

Yagaragaje amategeko atandukanye yashyizweho nk'irigamije gukumira icuruzwa ry'abantu rikanagena ibihano kuri icyo cyaha, ryashyizweho mu 2018.

Ati 'Inteko Ishinga amategeko umutwe w'abadepite yakoze inama mu 2016, yiyemeza kongera imbaraga mu guhangana n'ubu bucuruzi. Bashishikarije ababyeyi n'abarezi kongera imbaraga mu burezi bw'abana bashingiye ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda. Inteko kandi yasabye ko hakorwa ubukangurambaga kuri iki kibazo binyuze mu Mugoroba w'ababyeyi.'

Buri mwaka binyuze mu Bushinjacyaha bukuru, u Rwanda rushyira hanze imibare y'abafatiwe mu byaha by'icuruzwa ry'abantu bashyikirijwe inkiko ndetse n'umubare w'abatabawe bagiye gucuruzwa.

Raporo ku icuruzwa ry'abantu yakozwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya ibyaha n'ibiyobyabwenge (UNODC), yagaragaje ko mu Rwanda hagati ya 2018 na 2022, mu nkiko hagejejwe dosiye 88 zijyanye n'icuruzwa ry'abantu, ziregwamo abantu 114, barimo abagore 58 n'abagabo 56. Dosiye 35 nizo zashyikirijwe inkiko, ziregwamo abantu 41.

Tuyishime avuga ko hejuru y'amategeko ahana icyaha cyo gucuruza abantu ndetse n'ubukangurambaga, abashinzwe umutekano n'abakora ku mipaka bahabwa amahugurwa ahoraho agamije kongera ubumenyi bwabo mu gutahura abakora ibyaha by'ubucuruzi bw'abantu ndetse n'abashobora kubishorwamo, ubufatanye n'umuryango mpuzamahanga ndetse no guhanga imirimo.

Muri iyi nama ya Best Diplomats hasabwe ubufatanye bw'ibihugu kuko icyaha cy'icuruzwa ry'abantu ari ndengamipaka, Leta zisabwa kongera gahunda zo guhanga imirimo kuko akenshi urubyiruko ari rwo rucuruzwa, rwizezwa amahirwe n'ubuzima bwiza batabasha kubona mu bihugu byabo.

Inama yitabiriwe n'ibihugu 70, iba inshuro eshanu buri mwaka. Uku kwezi yatangiye tariki 28 Mata isozwa kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023.

Itaha izabera Istanbul muri Turikiya, indi ibere muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tuyishime yavuze ko mu myaka icumi ishize u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu guhangana n'icuruzwa ry'abantu
Urubyiruko rusaga 70 rwo mu bihugu bitandukanye nirwo rwitabiriye iyi nama
Tuyishime yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu guhangana n'icuruzwa ry'abantu
Inama za Best Diplomats zigamije kungura urubyiruko ubumenyi mu bijyanye no guhangana n'ibibazo byugarije isi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/elvis-tuyishime-yagaragarije-isi-uko-u-rwanda-rwabashije-gucubya-ibyaha-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)