Ese bajya bakwima? Mugabo hari igihe uzataha ushaka kunoza amabanga y'abashakanye ariko umugore wawe abyange, menya impanvu ibitera n'uko uzabyitwaramo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugabo hari igihe uzataha ushaka kunoza amabanga y'abashakanye ariko umugore wawe abyange, menya impanvu ibitera n'uko uzabyitwaramo.

Bikunze kubaho kenshi ko umugore yangira umugabo we ko binjira mu mabanga y'abashakanye.

Hari impamvu nyinshi zigiye zitandukanye zibitera icyo wowe mugabo usabwa mu gihe bikubayeho ni ugutuza ukabanza ukamenya impamvu.

Zimwe muri izo mpamvu harimo nko kuba yiriwe mu kazi agataha ananiwe cyane, hari igihe aba afite igikomere kuri iyi ngingo (wenda yarafashwe ku ngufu), hari igihe muzaba mufitanye ibibazo ndetse n'izindi nyinshi.

Icyo wowe mugabo usabwa igihe uhuye n'iki kibazo, ntuzisharirize ngo wigire intare kuko umugore yakwimye. Wowe uzatuze muri wowe muganire mwitonze.

Uzamubaze impamvu yabimuteye ariko aha ugomba kubikorana ubushishozi bwinshi, uzamutege amatwi kandi uzirinde kumucira urubanza

Uzamwumve witonze niwumva ikibazo cyiri kuri wowe uzasabe imbabazi ndetse nusanga ariwe uzamufashe gushaka umuti.



Source : https://yegob.rw/ese-bajya-bakwima-mugabo-hari-igihe-uzataha-ushaka-kunoza-amabanga-yabashakanye-ariko-umugore-wawe-abyange-menya-impanvu-ibitera-nuko-uzabyitwaramo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)