Eugène Gasana wahunze u Rwanda yakiriwe mu rugo rwa Tshisekedi - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aheruka guhura na Eugène Gasana utakivuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda , nyuma yaho yigeze guhamagazwa n'u Rwanda, agakurwa mu nshingano ntatahe mu Rwamubyaye.

Gasana yahoze ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni i New York, mbere yo gushwana n'ubutegetsi bw'u Rwanda agahitamo guhunga.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka ifoto ye yicaranye na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo.

Umwe mu bafite iyo ntego ni Perezida Tshisekedi. Akomeje kwijundika u Rwanda arushinja gutera inkunga umutwe wa M23, akawita ko ugizwe n'abanyarwanda, mu gihe ari Abanye-Congo ahubwo bashinja Leta ye kutubahiriza amasezerano bagiranye kimwe n'abamubajirije, ari nabyo byatumye bubura imirwano.

Nyuma yo kunanirwa guhangana na M23, urwitwazo rwabaye ko ifashwa n'u Rwanda, ndetse ko igizwe n'abanyarwanda.

Ubwo yahuraga n'urubyiruko mu Ukuboza 2022, Tshisekedi yabaye nk'ubonye umwanya wo kwinigura ku byo Perezida Kagame yari aherutse kuvuga, ko ikibazo cy'umutekano muke muri RDC gituruka ku buyobozi buhora bushaka gutwerera ibibazo abandi, aho kwisuzuma ngo bumenye ikibazo bufite.

Yagize ati "Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyirahamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma."

Muri icyo gihe, byakomeje kujya hanze ko Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zivanze n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ivuga ko ishaka "kubohora u Rwanda", mu gihe yashinzwe n'abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Magingo aya, bivugwa ko noneho Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Eugène Richard Gasana, mu bikorwa bikomeje byo guca irya n'ino bashaka uko bahungabanya umutekano w'u Rwanda.

Ni igikorwa gisa n'ikitatunguranye kuko Tshisekedi yiyemeje gukora ibishoboka byose mu gushotora u Rwanda, ariko ku rundi ruhande, cyafashwe nk'ikitagaragaza imbaraga n'ubushobozi muri politiki na dipolomasi.

Ntabwo itariki umubonano w'aba bantu wabereyeho izwi neza, icyakora amafoto abagaragaza bicaye bari kumwe, bisa n'aho bishimira ibyo bari bamaze kuganira. Amwe mu makuru avuga ko bahuye kuri iki Cyumweru.

Gasana amaze iminsi areba ikijisho Leta y'u Rwanda, nyuma yo gukurwa ku mwanya wa ambasaderi mu 2016 ashinjwa imyitwarire mibi, yamburwa inshingano za ambasaderi n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, yakomatanyaga. Icyo gihe yasimbuwe na Ambasaderi Valentine Rugwabiza.

Rugwabiza yashyizweho mu Ukwakira 2016, hari hashize amezi abiri Gasana ahamagajwe ariko atarataha mu Rwanda kuko yakuweho hagati muri Kanama, ibintu byatumye ababikurikiranira hafi batangira kubona ko yikeka amababa.

Icyo gihe Louise Mushikiwaho wari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga yahamirije itangazamakuru ko "kenshi iyo hakozwe impinduka havugwa byinshi," ariko ko "yahamagajwe bityo agomba gutaha."

Aho gusubira iwabo, Gasana yahisemo gutangira guhura n'abantu bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Usibye iyi mikoranire, mu itangazamakuru haje gukwirakwira ikirego cy'umukobwa w'umunyarwandakazi wavuze ko Gasana yamufashe ku ngufu ubugira kabiri mu 2014, ubwo yimenyerezaga umwuga muri Ambasade y'u Rwanda muri Loni.

Iyo myitwarire yaje gushisha umuryango we, mu izina rya Gasana Alice witandukanya na we, uvuga ko "ibyo avugwaho ko yakoze akwiye kubibazwa ku giti cye."

Mu ibaruwa yanditse mu Ukuboza 2020 yakomeje ati "Mu izina ry'umuryango, mfashe uyu mwanya ngo namagane kandi nitandukanye n'ibikorwa bigayitse byose avugwaho, kuko bihabanye n'indangagaciro twatojwe kuva mu buto."

Si Tshisekedi wenyine waba uhuye na Gasana, kuko yanahuye na Perezida Yoweri Museveni mu gihe u Rwanda na Uganda byari bibanye nabi.

Mu ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019, yanatangajwe mu kinyamakuru New Vision, yamwemereye ko yahuye n'abantu bari mu mutwe, ariko ko umubonano wabo "wabaye bitateguwe". Icyo gihe Gasana yari kumwe na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC.

Museveni yabwiye Kagame ko umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y'ingenzi ashaka kumuha, ko ashaka kumureba ari kumwe na Eugène Gasana.

Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma muri Ntare School, ndetse wakoze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/eugene-gasana-wahunze-u-rwanda-yakiriwe-mu-rugo-rwa-tshisekedi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)