Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye imbabazi ku makosa yakozwe bigatuma u Rwanda ruterwa mpaga.
Ni nyuma y'uko rwakinishije Muhire Kevin umukino w'umunsi wa 4 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera Ivory Coast kandi nyamara afite amakarita 2 y'umuhondo ataramwemereraga kuwukina.
Ni amakarita yabonye ku mukino wa Senegal ndetse n'uwa Benin wabereye muri Benin. Benin yahise itanga ikirego maze u Rwanda ruhanishwa guterwa mpaga y'ibitego 3-0, ni umukino rwari rwanganyije 1-1.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rikaba ryasohoye itangazo risaba imbabazi abanyarwanda kuri ubu burangare bwabaye.
Bati "Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryiseguye kandi risabye imbabazi abanyarwanda bose kubera uburangare bwabaye mu mitegurire y'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru y'abakuru-Amavubi, kugera aho byayiviriyemo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina ku mukino Amavubi yakiriyemo ikipe y'igihugu ya Benin i Kigali."
Bakomeje bavuga ko ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo guhagarika Rutayisire Jackson wari ushinzwe imitegurire n'imicungire y'ikipe y'igihugu (Team Manager) kandi ko n'undi wese uzagaragara ko yabigizemo uburengare azahanwa.
Bati "Ni muri urwo rwego uwari ushinzwe imucungire n'imitegurire y'ikipe y'igihugu, Bwana Rutayisire Jackson yahagaritswe ku mirimo yari ashinzwe. Turakomeza gukurikirana n'undi wese waba yarabigizemo uruhare kugira ngo abibazwe. Tuboneyeho kumenyesha abanyarwanda bose ko hafashwe ingamba zituma aya makosa atazongera kuba."
Nyuma yo gusaba imbababazi benshi yagiye bavuga ko kuzisaba ntacyo biri bihundure kubyabaye ahubwo basaba kwitondera amakosa nk'aya kugira ngo atazasubira.
🚨UBUTUMWA BUGENEWE ABANYARWANDA BOSE.🚨 pic.twitter.com/6gLpjHa3nb
â" Rwanda FA (@FERWAFA) May 20, 2023
Ubwo murahaze nyine uwo mwahagaritse c we azize iki mukwiye imbabazi kdi mwe mutazitanga Koko mwese ni mwegure @FERWAFA iseswe ishakirwe irindi Zina nimwe rwego mu Rwanda mukisanisha nibibi gusa mudusebereje igihugu n'ubuyobozi
â" Tuyisenge Akbar (@TuyisengeA7579) May 20, 2023
Nonese ko muvuzeko uwari ushinzwe imicungire N'imitegurire nikipe yigihugu yahagaritswe kandi assistant coach ariwe ushinzwe kwandika amakarita umukinyi yahawe akaba atabihaniwe ?
â" Kanyandekwee 👌🇷🇼 (@manzi_wirwanda) May 20, 2023
None x nigute byaba coach we atabizi ntaruhare we abifitemo ndavuga uburangazi kuberako ariwe ushinzwe ubuzima bwa abakiny bwaburimusi
â" I.DAVID (@mwenengwije) May 20, 2023
Tugire ngo rero hari icyo mukoze,wende iyo twumva ngo mwese namwe mwanditse ibyo umukuru wigihugu yabirukanye
â" [email protected] (@Mrsuedjunior) May 20, 2023
Ubwo c Technical Director wayo Mavubi muracyamuhemba ubwo kandi wasanga akiri mukazi mumubwire basi nawe yandike asezera
â" KAVUKIRE 🇷🇼 (@kavukire_cctv) May 20, 2023
Njyewe numva structure yose yahindurwa Yewe niya ministry of sport Kuko ikipe yigihugu niya banyarwanda reba muri volleyball ibyabaye football ho hirirwa amarorerwa hakaramuka amabara yewee gusa gusaba imbabazi nigikorwa cyiza gusa sinziko harigicyemutse jackson siwe wenyine🤌🏽
â" HASSANII🇷🇼🇹🇿 (@H4SS4Nrw) May 20, 2023
Niba uriya ariwe warikibazo nubutaha bizaba kuko siwe kibazo muri make ibibazo niba mudahinduye mumutwe ntacyo mukoze
â" Theophile ndacyayisaba (@KKamarade) May 20, 2023
Hanyuma nyine igitambo kirabonetse🤣🤣. The whole body of ferwafa must be dismantled. Ark kd ikipe yigihugu niya minisiteri, bibaye byiza nawe yabiharira ababishoboye.
â" Da vinci TheGreat (@patrickiraduk16) May 20, 2023
Nimugende muzaza mushyira inda zanyu imbere gusa, Ese amafaranga muhembwa ntibibatera isoni koko ntamusaruro mutanganga ku equipe yacu y' Igihugu, Numva aho bigeze mwafata umwanzuro uhamye Abanyarwanda tukongera tukishima . Murakoze🙏🏻
â" Umushi👊Nyawe💧Ryahamye (@Benjaminfur) May 20, 2023
Mwakoze gusaba imbabazi ariko munatubwire ingamba mwafashe kuko atari ubwa mbere bibaye. Ndisabira @KarangwaJules usobanukiwe iby'umupira, ahabwe ububasha buhagije kugira ngo agire ibyo akosora hamwe n'abandi basobanukiwe iby'umupira bashyirwe muri iyo nzu bagire ibyo bakora
â" Fidele Ngenzi (@fidelengenzi) May 20, 2023
FERWAFA rwose murakoze gusa mujye muzana abantu munshingano nibyo, ariko baze babifitiye ubushobozi. Kandi Aho kuzana abanyamahanga baciriritse mujye muzana abanyarwanda kuko mbona abo mwazanye bambwa na Mashami urebye kumusaruro. Umutoza wungirije,we ko atahagaritswe! Why?
â" Karimunda Didace (@DidaceTuririmbe) May 20, 2023
Ubwo x muvuzi iki. Nubundi ibyo mukora byose ntago ari inyungu zabanyarwanda nikubwinyungu zanyu bwite. Ubwo rero ntacyo bicyitubwiye. Ahubwo uwafunga iryo shyirahamwe namwe mukaba abashomeri mukumva uko bimera. Ibyo mukora biteye isoni nagahinda, even numwana muto ntiyabikora
â" Yangfella🇷🇼🇺🇸🇨🇦 (@yangfella10) May 20, 2023
Ubu jackson niwe ubaye igitambo ubuse ibintu byose biba muri ferwafa ,prime z'abakinnyi nibindi niwe ubishinzwe hubwo mwebwe mushyire ibintu mubihe ababizi kuko ikipe niya banyarwanda mudufashe mugabanye zagara mubyacu
â" RuTwitsi Muzi (@Yvanjr13) May 20, 2023
Cyakoze muri babi pe Jackson pepepepepe niwe ubaye nyiribibazo cyakoze ndumiwe.
â" A.L.A.I.N 🇷🇼 (@Alain58304810) May 20, 2023
Sinizeye ko ibyo muvuze muzabishyira mubikorwa kuko bimaze kuba agatereranzamba muri football yacu mubereye abayobozi; nimurebe ikibazo cy'imiyoborere niryo shingiro rya byose! Nimureke abazi football bayiyobore kuko mukora amakosa bitewe nuko hari abari mu myanya itari iyabo
â" Theogene (@TheogeneNsenga) May 20, 2023
Nizere ko @AuroreMimosa nawe akora statement isaba abanyarwanda imbabazi kuko ibi byabaye bitari kuba iyo areba kure mu miyoborere ye! Turababaye ku musaruro mucye dufite muri ibi bihe! Nta kipe y'abato tukibona ijya guhatana mu ruhando mpuzamahanga, n'ibindiâ¦
â" Theogene (@TheogeneNsenga) May 20, 2023
Nibyo koko imbabazi murazisabye kd mwirukanye umuntu 1 tuvugeko rero abandi bayobozi mumuvunisha,mumuha inshingano nyinshi abandi bafatikanya gutegura ikipe bakoze iki?
â" Niyonzima Patrick wa Rusizi (@Niyonzimapatri) May 20, 2023
Murakoze ariko izo ngamba nazo muzitubwire munarebe niba Jackson atazize akavuyo kari muri Federation. Ese ubundi team Manager aba afite izihe nshingano? Agira abakozi bamufasha cg byose bimubarwaho?
â" Didier Rubayiza 🇷🇼🏴 (@RKDidier) May 20, 2023
Mwarihe mbere kose c kuki izo ngamba mutazifashe? Ubu rero Jackson niwe ubaye igitambo! 😂😂
Hanyuma c umutoza ukora urutonde rw'abakinnyi agendera kuki niba atabasha kumenya abemerewe gukina? Mwese mwari mukwiye kwegura ferwafa igatangira bushyashya nibwo twashira agahindaâ" Itonde Biryogo Ndayikurusha (@thecatmastory) May 20, 2023
Ntanisoni mugira, mubumenyi bucye nubushobozi bucye mukomeje kugaragaza ko Team Manager ariwe kibazo!? Muratinyuka murabyandika, none ngo imbabazi ntasoni. Igihugu cyose ntamategeko agenga umupira tuzi none Jackson wagowe niwe byegamijwe. Urubwa rurababera gusa nicyo mbonye
â" Ngabo Ya Yesu (@Kiba_Legend11) May 20, 2023
Ni FERWAFA yagize uburangare cg Ni RUTAYISIRE JACKSON.
Niba Ariw warangaye/wakosheje Niw Wagasabye imbabazi ariko Niba ari FERWAFA niyo yagasabye imbabazi.Gusaba imbabazi kwa FERWAFA bivuzeko uburangare bwakozwe nayo.
Ingambamufata zidatanga umusaruro niziki? FERWAFA ikora iki?â" BYIRINGIRO Boniface🇷🇼🇮🇱🇺🇬🇮🇳 (@bonibyiringiro) May 20, 2023
Ubu butumwa buradukura ku mwanya wa nyuma mwatumye tujyaho? Ubu koko muri 2023 haracyari umwanya wo kubeshya abanyarwanda ngo mwarangaye? Shame on you
â" Yvan ISHIMWE (@YvanIshimwe_) May 20, 2023
The whole FERWAFA Body including committee needs to be dismantled and scrapped.
â" Ben Kayitare (@ben_kayitare) May 20, 2023
Ntabwo muzi agahinda mwaduteye!!!!
â" Uwiteka Mana (@OresteMinani) May 20, 2023
Jye ndazibahaye gs ikibazo nuko ntakizere mutanga kejo hazaza
â" Chris12💎 (@chrisntare12) May 20, 2023
Gusaba imbabazi nikimwe no gukosora amakosa akorwa nikindi ariko ntakundi niba munibutse kuzisaba ariko mutubabarire ntimugakine namaranga mutima yacu mutubuza ibyishimo
â" M S Revocatus (@revoca2302) May 20, 2023