Filime z'Abanya-Korea ziri kwerekanwa muri Century Cinema ku buntu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cy'iminsi itatu cyatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Gicurasi 2023, muri Century Cinema aherekanirwa filime mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade ya Koreya y'Epfo mu Rwanda mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 y'umubano w'ubufatanye n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi watangiye mu 1963.

Umubano hagati y'ibi bihugu byombi ushingiye ku bufatanye mu bijyanye n'ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n'ibindi waje gukomera cyane ubwo hafungurwaga Ambasade y'u Rwanda mu Mujyi wa Seoul mu 2009, Ambasade ya Koreya mu Rwanda ifungurwa mu 2011.

Mu kwizihiza iyi sabukuru y'imyaka 60, Ambasade ya Koreya yateguye ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa yo gukora ikirango [logo] cy'isabukuru y'imyaka 60 y'umubano w'ibi bihugu, kwerekana filime z'Abanya-Korea mu Iserukiramuco rya filime ngarukamwaka (Korean Film Festival) n'ibindi.

Filime bise 'Decision to Leave' ni yo berekanye ku munsi wa mbere w'iserukiramuco rya filime zo muri Koreya. Igaruka ku nkuru y'umupolisi w'umugabo uba uhiga umwicanyi uba warishe umugabo amuhanuye hejuru ku musozi.

Mu gihe cy'iperereza, uyu mupolisi uba ufite umugore w'isezerano atangira gukunda umugore wa nyakwigendera ari na we muntu uba ucyekwaho kuba yaramwishe abigambiriye.

Nyuma y'igihe, uyu mupolisi aza gusanga uyu mugore ari we wiyiciye umugabo we kubera ko yahoraga amukorera ihohoterwa bigatuma afata umwanzuro wo gushaka uburyo amwica ndetse akaza kubigeraho.

Kubera kumukunda n'igihe baba bamaranye, uyu mupolisi ntiyigeze amufungisha, cyane ko yari amaze kumenya byinshi ku iperereza, aza kumurekura ariko amubwira kujya kure ye kuko yari amaze kwangiza icyizere yari amufutiye.

'Decision to Leave' ni filime yasohotse mu 2022 ikorwa na Park Chan-wook, umwanditsi wa filime akaba n'umwe mu bazitunganya bakomeye muri Koreya.

Uyu mwanditisi yakunze kuvuga ko iyi filime ivuga byinshi ku bantu bashobora kwerekana amarangamutima y'urukundo bafitiye abandi, bitabaye ngombwa ko bavuga ijambo 'ndagukunda' kandi bigakomera, ndetse igaruka ku bantu bahunga inshingano za bo bagafata ibyemezo bizangiza ejo habo hazaza.

Ambasaderi wa Koreya y'Epfo mu Rwanda, Chae Jin-weon, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko kureba filime mu gihugu cyabo ari umuco kuri bo, bityo bifuje kuwusangiza Abanyarwanda mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

Ati 'Filime ntabwo ari iyi myidagaduro gusa, nizera ko ari n'uburyo bwiza bwo kumenya ubuzima bw'abandi bantu babayeho n'umuco w'igihugu cyacu.'

Yakomeje avuga ko filime ari ho ubasha kumenya ibibera ahandi utari uzi, imyitwarire yaho, amateka n'ibindi ndetse umuntu yakwigiramo byinshi.

Uyu muhango wo kwerekana filime muri Century Cinema witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun; Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair; Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundai Githiora n'abandi.

Iki gikorwa cyo kwerekana filime zitandukanye zo muri Koreya kiracyakomeje aho hazerekanwa iyitwa 'Miracle', 'The King's Note', 'Keys to the Heart', 'Exit' na 'How to Steal a dog'. Ku wa Gatandatu no Cyumweru, tariki 6 na 7 Gicurasi 2023, muri Century Cinema ku buntu.

Ibikorwa bitandukanye birakomeje mu gukomeza kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 y'umubano w'ibihugu byombi aho Ambasade ya Koreya irimo gutegura ibiganiro ku iterambere ry'ubutwererane bizaba muri uku kwezi kwa Gicurasi, imyiyereko y'ikipe ya Taekwondo izaturuka i Kukkiwon (ku cyicaro cya Taekwondo ku Isi) izabera muri BK Arena tariki ya 3 n'iya 4 Kamena 2023.

Ambasaderi wa Koreya y'Epfo mu Rwanda, Chae Jin-weon (ibumoso) na Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundai Githiora (iburyo)
Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwerekana filime cyateguwe na Ambasade ya Koreya y'Epfo mu Rwanda
Ni igikorwa cyabereye muri Century Cinema cyitabirwa n'abantu batandukanye
Abanya-Korea bifatanyije n'Abanyarwanda mu kureba filime zivuze byinshi ku muco wabo
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yitabiriye igikorwa cyo kwerekana filime z'Abanyak-Korea mu Rwanda
Urubyiruko ni rwo rwari rwiganje muri iri serukiramuco ryabaye ku wa Gatanu
Ambasaderi wa Koreya y'Epfo mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko kureba filime ari umuco muri icyo gihugu kuko zigisha byinshi mu bazireba
Ambasade ya Koreya y'Epfo yerekanye zimwe muri filime zabo zikomeye muri Century Cinema
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun (iburyo) yari yaje kwifatanya n'Abanya-Korea batuye mu Rwanda kwizihiza isabukuru y'iamyaka 60 y'ubufatanye n'u Rwanda
Urubyriko rwari mu batumiwe na Ambasade ya Koreya y'Epfo kureba zimwe muri filime zivuze byinshi ku muco w'Abanya-Korea
Abanya-Korea batuye mu Rwanda bari baje kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 y'umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi
Abayobozi bahagariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda bari babukereye
U Rwanda na Koreya y'Epfo biri kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 y'umubano w'ubufatanye n'ubuhahirane hagati yabo
"2023 Korean Film Festival" iri kubera muri Century Cinema ku buntu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/filime-z-abanya-korea-ziri-kwerekanwa-muri-century-cinema-ku-buntu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)