Finland: Coach Mwizerwa Japheth afite umushin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima bwo gutoza, Mwizerwa avuga ko yafasha ruhago y'u Rwanda haba mu gutegura abato ndetse no kubyaza umusaruro abakinnyi b'u Rwanda baba hanze.

Ni umusore ukiri muto ndetse ufite inzozi zo gufasha ruhago y'u Rwanda. Iyo uganira nawe wumva ari umutoza wifitiye icyizere bitewe n'uburyo aba yateguye umukino.

Coach Mwizerwa Japheth akiri umukinnyi yakinaga hagati mu kibuga (Attacking Midfielder). Muri uyu mwaka 2023 ni umutoza mu ikipe ya VJS yo mu cyiciro cya gatatu muri Finland, mu mikino y'igikombe cy'igihugu barakomeje mu ijonjora rya 4.

Aganira n'umunyamakuru wa InyaRwanda, Mwizerwa Japheth yavuze ko afite umushinga (project) wo kuzamura umupira w'u Rwanda yizera ko watanga umusanzu ntagereranywa.

'Mfite umushinga (project) wo guhuza football ya Finland n'iyu Rwanda, harimo icyo nakwita 'Player movements' abakinnyi bava mu Rwanda baza gukina inaha ndetse n'abakinnyi bakina inaha bakaba bagera muri National team y'u Rwanda.' - Coach Mwizerwa Japheth

Uyu mutoza ufite uburambe (experience) buhagije mu kubaka imishinga miremire yerekeranye n'umupira w'amaguru, avuga ko ruhago y'u Rwanda ayigezemo akongeraho ubumenyi amaze, kugeraho byatanga umusaruro.

Avuga ko kandi muri uyu mushinga ateganya ko hakongerwaho amahugurwa y'abatoza mu gihugu hose mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo byo guteza imbere icyo yita 'development phase' yabakinnyi bo mu Rwanda.


Umutoza Japheth aba yambariye guhatana

Coach Mwizerwa Japheth amaze imyaka irenga 9 mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu gihugu wa Finland. Mu 2014 nyuma y'imyaka mike yimukiye muri iki gihugu yakiniye ikipe y'abato ya HJK (academy of HJK) iyi ikaba ikipe y'ikigugu muri shampiyona y'umupira w'amaguru ya Finland. Iyi kipe yayigiriyeho amahirwe iza ku muzamura mu ikipe nkuru yayo akina mu kiciro cya mbere ubwo yarafite imyaka 15.

Mu 2016 ikipe ya HJK yamutije mu yindi ikipe yitwa FC Viikingit , yabarizwaga mu kiciro cya 2, maze ayikinira kugeza mu 2018, ubwo yagiraga imvune ikomeye yamugejeje ku guhagarika ibikorwa by'umupira w'amaguru nk'umukinnyi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128978/finland-coach-mwizerwa-japheth-afite-umushinga-yitezeho-kuzateza-imbere-umupira-wamaguru-m-128978.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)