Gacinya Chance Denis na Munyantwali Alphonse biyamamarije kuyobora FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyantwali Alphonse uheruka kugirwa perezida wa Police FC bikanavugwa ko azanywe no kuyobora FERWAFA, we na Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports bamaze gutanga kandidatire yo kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba mu kwezi gutaha.

Uyu munsi nibwo gutanga kandidatire mu matora ya Komite Nyobozi y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda byarangiye, ni mu gihe byari byatangiye ku wa 22 Gicurasi 2023.

Uyu munsi kandi nibwo Munyankindi Alphonse wagizwe perezida wa Police FC tariki ya 28 Mata 2023, yatanze Kandidatire ye ku mwanya wo kuyobora FERWAFA.

Uyu mugabo wabaye Guverineri w'Intara y'Amafepfo akaba ari na we uhabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA mu gihe cy'imyaka 2 iri imbere.

Undi watanze Kandidatire ni Gacinya Chance Denis wigeze kuba perezida wa Rayon Sports, akaba yiyamamariza kuva visi perezida wa FERWAFA.

Nyuma yo gutanga kandidatire biteganyijwe ko tariki ya 29 kugeza 30 Gicurasi 2023, ni umwanya wo kuzuza dosiye y'abakandida nk'uko bisabwa na Komisiyo y'Amatora mu gihe kuva tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 6 Kamena 2023, ari umwanya wo gusuzuma kandidatire zakiriwe.

Ku wa 6 Kamena 2023, ni ugutangaza abakandida bujuje ibisabwa, ni mu gihe bukeye bwaho tariki ya 7 Kamena ari ugutanga ubujurire muri komisiyo y'amatora y'ubujurire.

Tariki ya 9 kugeza 12 Kamena 2023 ni ugusuzuma ubujurire bwakiriwe, ni mu gihe ku wa 13 Kamena ari ugutangaza ibyemezo bya kamisiyo y'amatora y'ubujurire.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kizaba tariki ya 14 Kamena 2023, nibwo hazatangazwa urutonde ndakunda rw'abakandida bemerewe gupiganira kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA.

Ku wa 15 â€" 23 Kamena 2023 ni ukwiyamamaza ku bakandida, mu gihe ku wa 24 Kamena 2023 ari bwo hazaba amatora.

Munyantwali Alphonse arahabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA
Gacinya ashobora kuzaba ari we umwungirije



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gacinya-chance-denis-na-munyantwali-alphonse-biyamamarije-kuyobora-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)