Gatsata: agace kabamo indaya n'abasinzi ku rwego rwo hejuru, kahawe izina rishya kubera amahano ahabera (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Agace kabamo indaya n'abasinzi ku rwego rwo hejuru, kahawe izina rishya kubera amahano ahabera.

Abatuye mu Kidelenka n'ubuyobozi bahinduye iri zina ryaho bahita mu 'Cyubahiro'.

Nyamabuye ni agace gaherereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo gatuwemo n'abakanishi benshi n'abakora uburaya kamaze igihe karahawe izina rya 'Kidelenka'.

Amakuru avuga ko aka gace kahinduriwe izina kagahabwa irishya.

Mukeshimana Aliane yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko na we asigaye yumva mu Kidelenka bahita mu 'Cyubahiro.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, na we yemeza ko aka gace katacyitwa 'Kidelenka' ndetse iri zina ryahinduwe mu rwego rwo guhindura imyitwarire y'abahatuwe.



Source : https://yegob.rw/gatsata-agace-kabamo-indaya-nabasinzi-ku-rwego-rwo-hejuru-kahawe-izina-rishya-kubera-amahano-ahabera-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)