Gatsibo: Uko Croix Rouge yahinduye imibereho y'abanye-Congo baba mu nkambi n'abanyarwanda bayituriye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Croix-Rouge yabafashije gushinga amakoperative arimo iy'ubudozi, iy'ubuhinzi ndetse n'iy'ubworozi.

Ibikorwa by'izi koperative no kubakira abaturage ubwiherero burenga 200 byatanzweho inkunga ya miliyoni 200 Frw aho byagize uruhare mu kuzamura iterambere ry'aba baturage.

Mukayiranga Matulde uyobora koperative Twiteze imbere y'abadozi, igizwe n'abanyamuryango 46 barimo abo mu nkambi 30 n'abandi baturage 16, yavuze ko kubahuriza hamwe byatumye bareka kwishishanya.

Yavuze kandi ko byabafashije kwigishanya imirimo itandukanye ku buryo nko mu budozi nibura buri kwezi babika inyungu y'ibihumbi 90 Frw.

Ati 'Mbere impunzi yabaga yumva ko ari impunzi nta bikorwa yahuriramo n'umunyarwanda ariko nyuma yo kuduhuza ubu turakorana nta kibazo. Inyungu dufite ubu dushobora kubona ibiraka byo hanze yaba ibyo kudodera abanyeshuri nta nkomyi, ubu ahantu hose turisanzuye dukurikije n'ubushobozi dufite.'

Nshimiyimana Saidi wo muri Koperative Twisungane Nyabicwamba irimo abanyamuryango 69 barimo 23 baturuka mu nkambi ya Nyabiheke, yavuze ko kubahuza n'abaturuka muri iyi nkambi byatumye abahaturuka bamenya guhinga ku buryo ngo ubu babasha kwiteza imbere, bakabona ibyo kurya batarindiriye amafaranga bahabwa n'Umuryango w'Abibumbye.

Mutagoma Dominique ubarizwa mu nkambi ya Nyabiheke ashimangira ko kubahuza n'abaturage basanze mu Rwanda byabagiriye umumaro cyane ngo kuko ubu basigaye batisha isambu bagahingana n'abaturage bagasarura nta nkomyi kubera ubusabane bagirana n'abaturage.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y'u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko ibikorwa bateyemo inkunga izi koperative n'ibindi bikorwa binyuranye ari amafaranga bahawe na Croix Rouge y'u Bubiligi, yavuze ko bishimira intambwe aba baturage bateye kimwe n'abo mu nkambi.

Ati 'Ni gahunda ya Leta yo gukomeza ubufatanye hagati y'abanyarwanda no gutsura umubano n'amahanga, abaje bagana u Rwanda Leta igerageza kubafata neza nk'aba baturutse muri Congo hari iyo mishinga dukora ifasha abari mu nkambi ndetse n'abatuye mu nkengero hagamijwe kuzamura imibereho y'abaturage.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsibo, Rugaravu Jean Claude, yashimiye umuryango wa Croix Rouge y'u Rwanda ku bikorwa byiza batera inkunga muri uyu Murenge yaba izo mu nkambi n'iziri hanze yayo zihuriyemo abaturage bo mu mpande zombi, yavuze ko ibi byose iyo ubihuje usanga bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

Croix Rouge y'u Rwanda isanzwe itera inkunga abaturage batandukanye hagamijwe kuzamura imibereho yabo, urugero ni abagizweho ingaruka na Covid-19 aho mu mwaka washize bahawe amafaranga kugura ngo abafashe mu kwiteza imbere.

Urubyiruko rwahurijwe hamwe yaba uruturuka mu nkambi ndetse n'abayituriye ku buryo ubu basigaye bakorera hamwe
Mukayiranga yashimiye Leta na Croix Rouge ku kuntu babafashije kwisanga mu muryango Nyarwanda ku buryo ngo ubu babaye nk'abandi baturage
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsibo, Rugaravu Jean Claude yashimiye Croix Rouge Rwanda ku nkunga itera amakoperative menshi yo muri uyu Murenge
Nshimiyimana Saidi yavuze ko abanye-Congo babarizwa mu nkambi ubu bamenye guhinga nyuma yo kubahuriza hamwe n'abandi baturage
Mutagoma Dominique yashimiye Leta na Croix Rouge bongeye kuboroza inka
Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y'u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko ibikorwa bateyemo inkunga abaturage bifite agaciro ka miliyoni zirenga 200 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-croix-rouge-yahinduye-imibereho-y-abanyarwanda-n-abanye-congo-baba-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)