Gatsibo: Umukozi ukorera mu Mwalimu Sacco arakekwaho kwiba amamiliyoni agahita atoroka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore, haravugwa inkuru yuko tariki 29 Gicurasi 2023, Umwalimu Sacco â€" Ishami rya Gatsibo yibwe.

Uwambaje Laurence uhagarariye iki kigo cy'imari yemeje iby'aya makuru avuga ko Umwalimu Sacco Ishami rya Gatsibo mu Murenge wa Kabarore yibwe.

Ati: 'Amakuru avugwa ni ukuri Umwalimu Sacco wibwe, ariko nta muntu wo hanze watwibye, ahubwo umwe mu bakozi bacu ni we watwibye.'

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry nawe yatangaje ko hibwe Miliyoni 37, akibwa taliki 26 Gicurasi 2023, bikaba bicyekwa ko yibwe n'umucungamutungo Mukabaramba Françoise wari wasigariyeho umuyobozi wa Sacco.

Bivugwa ko ubwo ibi byabaga, uwari umucungamutungo [Manager], Umuhoza Jacqueline wari wari muri konje yatawe muri yombi, naho Mukabaramba Françoise uri gushakishwa biravugwa ko yaba yaragiye mu gihugu cya Uganda anyuze ku mupaka wa Kagitumba.



Source : https://yegob.rw/gatsibo-umukozi-ukorera-mu-mwalimu-sacco-arakekwaho-kwiba-amamiliyoni-agahita-atoroka/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)