Gen Kazura yavuze ku kaga yabonye muri Mali n'imbogamizi ingabo zoherezwa mu butumwa bwa Loni zihura nazo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gen Kazura yabigarutseho ku kiganiro kivuga ku hazaza h'ibikorwa byo kubungabunga amahoro cyatangiwe mu nama ya 10 yiga ku bibazo bibangamiye umutekano yasojwe ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023.

Gen Kazura yavuze ko kugira ngo umuntu atekereze neza ahazaza h'ubutumwa bw'amahoro, akwiriye kubanza kureba ku hahise ndetse n'uko ibintu bimeze muri iki gihe.

Yatanze urugero ku mateka y'u Rwanda mu 1994 , avuga ku butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro bwitwaga UNAMIR. Yagaragaje ko mu gihe abaturage bari bakeneye ubufasha, batereranywe.

Ati ' Ikibabaje ni uko ubwo ibintu byakomeraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe batereranye abantu bagombaga kurinda. Ikibazo rero ni ukwibaza mbere na mbere, ese hari amahoro icyo gihe? Icya kabiri, ese yarabungabunzwe?'

Gen Kazura yavuze ko abo basirikare baje mu Rwanda mu kubungabunga amahoro adahari. Yatanze urundi rugero ku butumwa bwa Loni bwiswe MINUSMA muri Mali, aho yari Umuyobozi w'Ingabo zari ziburimo mu 2013.

Ati 'Ikibazo nanone, ese hari amahoro yo kubungabunga? Icyo gihe hari mu 2013, ubu imyaka icumi irashize. Ese dufite amahoro yo kubungabunga? Urundi rugero ni hano hafi muri RDC [...] ikibazo ni ese hari amahoro yo kubungabunga?'

Yavuze ko amahoro yaba ahari cyangwa se adahari, abantu badakwiriye gutakaza icyizere, kuko hari abantu bo gushyira ibintu mu buryo, ibitarakozwe ejo bigakorwa neza uyu munsi.

Yifashishije urugero rw'uburyo u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrique ziri mu butumwa bwa Loni, Minusca, hamwe n'izindi ziriyo ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

Ati 'Mu gihe gishize, ku busabe bwa Perezida Touadéra, Perezida Kagame yafashe umwanzuro wo koherezayo ingabo ku masezerano y'ubufatanye.'

'Hari intambara, Guverinoma yari yagabweho ibitero, hanyuma batayo y'Ingabo z'u Rwanda ijyayo, igarura amahoro hanyuma ubu dufite ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zifite amahoro yo kubungabunga.'

Urundi rugero yatanze rushingiye ku busabe bwa Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique wasabye mugenzi we w'u Rwanda ko yakohereza ingabo zo kugarura amahoro mu gace ka Cabo Delgado.

Ati 'Zagiyeyo, mu kwezi kumwe, amahoro yari yagarutse none ubu dufite amahoro ashobora kubungwabungwa, byaba bikozwe n'abayabungabunga uyu munsi cyangwa se abari kubikora uyu munsi cyangwa se ababikora mu bundi buryo.'

Hari ingabo zoherezwa mu butumwa bw'amahoro zidashoboye

Gen Kazura yavuze ko rimwe na rimwe hari ingabo zoherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ariko zidafite ubushobozi busabwa kugira ngo zikore ako kazi.

Yatanze urugero rw'igihe yari muri Mali akuriye ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ko hari Batayo imwe yari afite, ifite imodoka nziza z'intambara, zifite intwaro nziza zo mu bwoko bwa Machine guns.

Yavuze ko yari afite n'izindi ngabo zari mu Majyaruguru y'igihugu aho ibyihebe n'inyeshyamba byari biherereye.

Ati 'Umunsi umwe zaratewe. Ndababwiza ukuri, byari bibabaje kubona ibyabaye kandi ingabo zari zihari, ibifaru byari bihari, buri kimwe cyose cyari gihari.'

Yirinze kuvuga igihugu cyari muri ako gace, aho ingabo zacyo zigira icyo zikora.

Gen Kazura ati 'Ni igihe cyo gutekereza ku kohereza abasirikare bafite ubushake, bafite ibikoresho, kugira ngo bajye gukora icyo bagomba gukora. Bitari ibyo, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, bizata agaciro. Twese tugomba kumva ko ibyo dukora byose, biri mu nyungu z'abaturage.'

Yavuze ko Loni iri gukora byinshi, ariko ko byakorwa neza kurusha uko bikorwa muri iki gihe.

Ashingiye ku bunararibonye bwe, ingabo zoherezwa mu bihugu bisanganywe intege nke. Bivuze ko abajya muri ubwo butumwa, baba bagomba gukora ibyo ibyabajyanye kugira ngo icyizere bagiriwe kigire agaciro.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yatangaje ko ahazaza h'ibikorwa byo kubungabunga amasomo hashingiwe ku masomo abantu bakwiriye kwigira ku hahise

Ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro zikwiriye kurindwa

Gen Kazura yavuze ko amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu, yafasha mu kugera ku bisubizo runaka, kuko iyo ibihugu byumvikanye, ingabo zishobora koherezwa igihe icyo aricyo cyose, kandi ko nta mategeko menshi azizitira ku buryo zikora vuba bitewe n'ikibazo gihari.

Yavuze ko amasezerano hagati y'ibihugu mu by'umutekano hamwe n'ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, bishobora kuzuzanya kuko ikiba kigamijwe ari kimwe.

Ati 'Amasezerano y'ubufatanye ashobora gutuma tugera ku byo twifuza birimo n'amahoro, hanyuma ya mahoro akabasha kubungwabungwa kuko ahari.'

Amahame ya Loni ajyanye n'ibikorwa by'amahoro, asaba ingabo zibujyamo kwirinda gukoresha ingufu, ni ukuvuga kurasa, kuko ngo bishobora gutera ibindi bibazo bya politiki.

Ingabo zijya mu butumwa bwa Loni zemererwa gukoresha ingufu ari nk'amahitamo ya nyuma, ahubwo zishishikarizwa gukoresha ubundi buryo bwazibashisha kugera ku nshingano zazo.

Ni ibintu ahanini byakunze kunengwa, kuko hari aho zijya zitemerewe kurwana ku buryo bishyira ubuzima bwazo mu kaga.

Mu mahame azigenga, harimo kutabogama. Gen Kazura yavuze ko rimwe na rimwe hari ibigorana muri ubu butumwa.

Ati ' Kandi ihame rirahari, ni ryiza ariko ishyirwa mu bikorwa biragoye.'

'Ikindi kudakoresha ingufu [kwirinda ibikorwa byakurura imvururu], ntutekereze ko aba bantu bambaye impuzankano ari abantu babi, bakunda imvururu, oya ntibakunda imvururu ariko murabizi, hari ibyo twigishwa. Niba umwanzi aje, urasa bwa mbere hejuru, ukamubaza uti urinde.'

'Hanyuma agakomeza kuza, ukongera ukarasa ukavuga uti vuga uwo uri we, agakomeza ukongera ukarasa hejuru [...] ariko ibyo ntibibaho iyo uri hariya mu kazi. Niba ubaye igicucu nturase, urapfuye kuko azi aho uri. Ariko mu mahame, ni byiza. Ndikugerageza kuvuga ibiba iyo umuntu ari mu kazi.'

Gen Kazura yavuze ko hari amahame menshi meza yashyizweho ndetse ko hari n'aherutse gusinyirwa i Kigali mu 2018 yo kurengera abasivile, ariko abantu bakwiriye kureba ku baturage bagiye kugirwaho ingaruka n'ibikorwa bibi aho kwita ku mahame.

Ati 'Ibaze kohereza ingabo ahantu, kuko ibyihebe ntabwo bizandika ibaruwa ngo bivuge ngo biti turaje ejo mwitegure, ntumenya igihe bazazira, abo aribo n'icyo bashaka. Ni ahawe rero ho guhora witeguye [...] dukwiriye gutangira gutekereza tuti niba wohereje umuntu, ni ibiki bikenewe ngo atazahatakariza ubuzima? Kuko ntabwo azarinda abaturage mu gihe we ubwe atarinzwe.'

Yavuze ko nubwo abantu bavuga ko hari ibyo Loni idakora, ari inshingano zabo kumenya uburyo bwo kuziba icyo cyuho mu gihe bagiye kohereza ingabo. Ati 'Ntimwitege byinshi muri Loni.'

Yatanze inama ko ibihugu bikwiriye gushaka amahoro kuko nta wundi muntu uzayabashakira, ahubwo ko nibura uwo muntu ashobora kubifasha kuyabungabunga.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, aha ikaze abitabiriye ibiganiro by'umunsi wa nyuma w'iyi nama
Iki kiganiro cyagaragaje inenge zikigaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
Gen Kazura Jean Bosco akurikiye ibitekerezo byatangwaga na Lt Gen Birame Diop wo muri Sénégal
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubushakashatsi n'Iterambere mu Ngabo z'u Rwanda, Col Patrick Nyirishema, akurikiye ibiganiro byatangwaga
Minisitiri w'Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, ubwo yasozaga iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya 10



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kazura-yavuze-ku-kaga-yabonye-muri-mali-n-imbogamizi-ingabo-zoherezwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)