Gusimbuza Impyiko n'igikorwa cy'indashyikirwa u Rwanda rumaze (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe muribo yahaye ubuhamya itangazmakuru avuga ko anejejwe no kubaho mu buzima butifashisha imashini mu kuyungurura amaraso ye.

Mu cyumweru gishize ni bwo mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali habaye igikorwa cyo gusimbuza impyiko, ku barwayi zangiritse.

Ni igikorwa kibaye bwa mbere mu Rwanda ndetse no mu karere duherereyemo.

Iki gikorwa kandi cyakozwe n'abaganga b'abanyarwanda, kubufatanye n'abaganga baturutse muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, muri kaminuza ya Michigan.

Abaganga bemeza ko nubwo abahawe impyiko byagenze neza, ndetse bamwe bakaba baramaze gutaha, basabwa kujya baza kwa muganga kenshi gukurikiranwa.

Urugero kujya mu Buhinde byasabaga umurwayi amadorali 20,000 ni ukuvuga agera kuri miliyoni 23 mu mafaranga y' u Rwanda. Aya yabaga ari ikiguzi cy'ubuvuzi gusa hatarimo itike y'indege n'ibizatunga umurwayi n'umurwaza.

Ku bitaro bya Fayisali ho ikiguzi kizagenda ku wasimburijwe impyiko ndetse no kumukurikirana ni amadorali 15,000 ni ukuvuga agera kuri miliyoni 17 mu mafaranga y'u Rwanda.

Ministeri y'ubuzima itangaza ko iri mu biganiro n'ibigo by'ubwishingizi, ku buryo bizajya byishyurira umurwayi amafaranga asabwa.

Iyi ministeri ivuga ko mu myaka irindwi ishize, u Rwanda rwohereje abarwayi b'impyiko 67 mu bihugu byo hanze cyane cyane mu Buhinde, bituma Leta yishyura amafranga agera kuri miliyoni 900.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/gusimbuza-impyiko-n-igikorwa-cy-indashyikirwa-u-rwanda-rumaze-kugeraho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)