â"Â Abantu 130 bamaze kwicwa n'ibiza ndetse bashobora kwiyongera
â"Â Guverinoma yemeye kuvuza abakomerekeye muri ibi byago
â"Â Toni 60 z'ibiribwa zimaze kugenerwa abasigaye iheruheru
Kuri uyu wa Kane ni bwo mu Karere ka Rubavu hashyinguwe abantu 13 bishwe n'ibiza, mu mvura yaguye mu minsi mike ishize, igasomya ubutaka, igatera inkangu zidasanzwe.
Ni ibibazo byagwiriye cyane abaturiye umugezi wa Sebeya, wabatombokanye mu gicuku cy'urunihira, ukarenga inkombe zawo nubwo hari harakozwe byinshi mu kuzibira uyu mugezi.
Nteziyaremye Feza wo mu karere ka Rubavu, umugore we yishwe na Sebeya amureba, umwana we arokoka hamana, amusigira uruhinja rw'amezi atandatu kuko bashyingiranywe mu 2022.
Ni ibiza byaguye gitumo abahatuye bahoranaga amakenga kuko ubundi abegereye umugezi cyane iyo bikangaga ubukana bwawo, bahitaga bakomera, abandi bakava mu nzu.
Yashimye Guverinoma yabaherekeje ikabafata mu mugongo.
Aho yari acumbitse ngo hari hasanzwe haca amazi mu muferege wari uhari, arasohoka ngo arebe niba ari ibisazwe. Yasubiye kuryama yumva biri buze koroha.
Yakomeje ati "Ariko ngize ngo nakwicara numva ibibuye bitangiye gutikura inzu, ngira ngo ni umujura, mfata akantu njya kureba, nsanga ni amazi menshi cyane."
"Nasubiye mu nzu mbwira madamu nti rero twatewe, mbabarira ntugire icyo ufata, umwana ndamufata mushyira mu mugongo, na we afata igitabo cy'indirimbo, turasohoka, dusanga amazi yadutangiriye, dusubira mu nzu, njya gupfumura hejuru, hafi yaho hari igiti ngira ngo ngisimbukireho ngwa hakurya y'amazi. Nsanga nta tabi rihari."
Icyo gihe ngo yagendanaga n'umwana, umugore ari hasi mu mazi.
Abaturanyi bagerageje kubatabara biranga, umugore aza gufata ku idirishya ariko umuvumba uza ari mwinshi umutwarana na ryo, uramuhitana, umugabo asigarana akana na bo barwana n'amazi ngo atabatwara.
Icyakora ngo umugore we yapfuye bombi bamaze kwihana.
Uyu mugabo nawe umwana yari yamurekuye, ariko Imana ikimufashe. Yabanje kwibira hasi ibyatsi biramuniga, ariko aza kongera kuburuka.
Ati "Mpagaze mpita mbona ikirere hejuru, mpita mfata insina, iyo nsina ni nk'aho ariyo yandokoye, numva umwana ararereta mu maguru, mbona umugongo, amaguru ariyo yafashwe muri bya biti."
Ku rundi ruhande yabonye inzu y'umuturanyi yarimo abagore batatu irimo gukaka, afata igiti akubita ikirahuri barasohoka, abaturage barabafata bose babajyana kwa muganga, barokoka batyo.
Iradukunda Marie we yari atuye inyuma y'ikiraro cya Sebeya. Yavuze ko imvura yatangiye kugwa ahagana saa yine z'ijoro, hashize umwanya umugezi utangira kuzura.
Ati "Sebeya yatangiye kuzura turavuga ngo kuko bashyizeho imifuka ku ruhande ntabwo iradusanganira. Twinjiye mu nzu dusohotse hanze dusanga cya kiraro cyavuyeho, turavuga ngo turashize. Ubwo mu nzu harimo njye n'abana, imvura iragwa mu nzu hazamo amazi, turavuga ngo reka dutegereze ubushake bw'Imana, utabona uko usohoka mu nzu."
"Twarategereje tugeze aho tubona saa cyenda zirageze, iryo joro ntanubwo ryari riri gucya, burya ijoro ry'umubabaro ntabwo ricya, imvura irakomeza iragwa, Sebeya iruzura, ubwo natwe turi munzu turi gutabaza, ubwo tubona umuturanyi inzu yaguye, natwe inzu zo mu gikari zaguye."
Mu gitondo ngo yafashe inyundo asenya ibyuma byo mu idirishya, abana babasha guhohoka, ariko amazi ya Sebeya yari yabahejeje hagati.
Yakomeje ati "Sebeya igeze aho iragabanyuka, abantu baraza baratwambutsa ariko ibintu byose byaragiye, inzu yose ihirima hasi."
Iradukunda kimwe n'indi miryango myinshi idafite aho yikinga, bamwe bagiye mu baturanyi abandi bacumbikirwa ku rusengero rw'Abadivantisiti, ubu barimo gutegurirwa uko bakomeza gufashwa, bakabona aho barambika umusaya, bakanahabwa ibiribwa.
Ndikubwimana Alpha uyobora Umudugudu wa Nyantomvu, yavuze ko barimo kwita kuri bagenzi babo bagize ibyago, uretse gutabara abitabye Imana, abarokotse ariko inzu zabo zikaba zagiye, ufite inzu nini akabacumbikira.
Ati "Hano mu mudugudu wanjye barimo kwakirwa no mu yindi midugudu itarabayemo ibiza cyane."
Mu gihe abarokotse bacyitabwaho, abitabye Imana baherekejwe mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye, abagize guverinoma n'abandi benshi.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yashyikirije abaturage ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, utarahwemye kubafata mu mugongo kuva ibi biza byatangira.
Yabwiye abaturage ati "Ndagira ngo mbaramutse muri aka kababaro murimo, ni ibintu bibabaje byabaye, byadutwaye abanyarwanda, murabizi ko bitabaye muri Rubavu gusa, byabaye mu turere twinshi cyane, muri aka kanya mbavugisha abo tumaze kumenya twabuze ni Abanyarwanda 130. Hari aba hano muri Rubavu, hari abo muri Burera, hari abo muri Ngororero, hari abo muri Karongi, ni henshi cyane."
"Tumaze gutakaza abanyarwanda 130 kandi turacyanashakisha ko hari abandi bantu tukibura, kugeza ubu umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera. Mu by'ukuri rero ni ibiza byatugwiririye, byagwiririye igihugu cyacu, amazi menshi, isuri, byatumye amazu agwa ku bantu."
Yashimiye abagize uruhare mu gutabara vuba, avuga leta itari kure.
Yakomeje ati "Aha rero naje mbazaniye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ejo mwabonye ko yabandikiye ababwira ako ari kumwe namwe, ariko uyu munsi yantumye ngo niyizire muhagararire, mbabwire ko turi kumwe uko mutureba ahangaha, twaje kubafata mu mugongo."
"Perezida wa Repubulika yantumye ngo mukomeze mwihangane, kandi Leta irabafasha uko ishoboye kose. Turashyingura abigendeye, nta kundi byagenda, ariko nibura abasigaye nabo, Perezida wa Repubulika yantumye ngo mbabwire ko abasigaye turababa hafi uko dushoboye, tubashakire imibereho, abakomeretse tubavuze, hanyuma dukomeze ubuzima."
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko hamwe n'abafatanyabikorwa bayo, barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n'ubundi bufasha.
Ibimaze gutangwa kugeza ubu birimo toni 60 z'ibiribwa birimo 30 za kawunga na 30 z'ibishyimbo, n'ibikoresho by'ibanze birimo ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by'isuku, ibiryamirwa n'ibindi.